Umwe mu myanzuro 42 yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro, mu karere ka Gatsibo kuva ku wa 8 kugeza ku wa 10 Werurwe 2014, ni uko imicungire y’umutungo mu bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante), igiye kwegurirwa Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB: Rwanda Social Security Board).
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2014 cyabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe aho bamwe mu bagize Guverinoma batangaga ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’imyanzuro yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’Igihugu, icyagarutsweho ni uko imicungire y’umutungo wa Mituweli igiye kwegurirwa Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda.
Nta kibazo cy’imiti
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, witabiriye icyo kiganiro, yagize ati “Icungamutungo rya Mituweli ntiryakurikiranwaga neza haba mu bigo nderabuzima, uturere ndetse na Minisiteri y’Ubuzima. Byatumaga usanga imikoreshereze y’amafaranga itameze neza kuko amavuriro ariyo yayakiraga ari na yo agomba gutanga Serivisi. Imicungire y’umutungo ni yo izimuka, RSSB igacunga uko yakirwa, uko akoreshwa n’imicungire yayo.”
Minisitiri Musoni akomeza avuga ko kugira ngo habe imikoranire myiza, hagomba gukomeza ubukangurambaga ku baturage ku mitangire y’amafaranga mu bwisungane mu kwivuza, kandi kwivuza bizagumana abari basanzwe babifite mu nshingano. Agira ati “Hari icyizere ko abaturage bazarushaho kubona serivisi nziza.” Yongeraho ati “kubera ko RSSB ifite ubushobozi, birashoboka ko imiti izajya itangirwa muri Farumasi zikorana na yo, abakoresha Mituweli na bo bashobora kuzayihabwa.”
Abarimu bazamurirwa imibereho
Ikindi kibazo cyibanzweho cyane n’abanyamakuru ni ibibazo biri mu burezi, aho bagize amatsiko yo kumenya niba umushahara w’umwarimu uzongerwa, ariko Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta yatangaje ko umushahara w’umwarimu utazongerwa ariko hari uburyo imibereho ye izazamurwa. Agira ati “Tugiye gushyiraho uburyo butuma amarimu bishimira akazi kabo burimo kuzamurirwa umushahara no kuzamurwa mu nzego, kubongerera imbaraga binyuze mu kububakira amacumbi, tubafasha kandi kwiteza imbere binyuze muri Umwarimu SACCO. Tuzashyiraho uburyo umwarimu yatangira akazi ke, akazamuka mu ntera no kumwongerera ubushobozi binyuze mu mahugurwa.”
Ikindi kibazo cyibanzweho mu burezi ni uburyo hakiri abana bicara hasi mu mashuri ndetse n’abandikira ku bibaho byabajijwe n’ababyeyi, no kuba abana bahabwa amasomo y’inyongera aribo batsinda cyane ibizamini bya Leta. Minisitiri Biruta atangaza ko habaye uburyo bubi bw’imikurikiranire y’uburezi ku bo bireba. Avuga ko hagiye kunozwa imikorere, hashyirwaho uburyo bunoze kandi buhoraho bwo gusuzuma ireme ry’uburezi, hashakwa igisubizo kirambye.
Ku birebana n’amasomo y’inyongera ahabwa abana, agira ati “Ababyeyi bafite ubushobozi bafasha abana babo kwiga, kandi abarimu na bo bagafasha abana bafite ubushobozi buke bongera amasaha yo kwigisha, cyangwa bakigisha abo bana mu bihe abandi batize kugira ngo igihe cy’ibizamini kizagere bafite ubushobozi bwo kwimuka.” Ikindi yongeye ni uko abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bagiye gufashwa kubona ifunguro rya saa sita, biturutse ku bufatanye bw’ababyeyi na Leta. Atangaza ko hari aho byatanze umusaruro nko mu karere ka Kamonyi n’aka Nyagatare.
Umusaruro ukomoka ku buhinzi ntiwageze ahifuzwaga
Minisitiri Musoni James atangaza ko muri iki gihe umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wageze kuri 34%, ariko utagabanyutse ahubwo habaye integer nke mu gukoresha ifumbire ndetse n’imbuto z’indobanuro kuko igipimo kikiri hasi cyane. Akomeza atangaza ko ukugabanyuka k’umusaruro ariko kandi kwakomotse ku bihe bitagenze neza, bituma uwari witezwe utaboneka.



















TANGA IGITEKEREZO