00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abitegura kujya muri Pansiyo barasabwa gutanga ibyangombwa kare

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 5 August 2013 saa 10:00
Yasuwe :

Abateganya kujya mu kiruhuko cy’izabukuru umwaka utaha wa 2014, barasabwa kuba batanze ibyangombwa byabo ku kigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize bitarenze tariki ya 31 Kanama 2013.
Nk’uko tubikesha itangazo ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwitenganyirize (RSSB), abanyamuryango bacyo bateganya kujya mu kiruhuko cy’izabukuru (Pansiyo) umwaka utaha, barasabwa kuba bagejeje ku mashami ya RSSB abegereye, imyirondoro yabo bitarenze tariki ya 31 Kanama 2013.
Iyo myirondoro igomba kuba ikubiyemo (…)

Iyo myirondoro igomba kuba ikubiyemo amazina yombi, nomero ya telefoni babarizwaho, nomero y’Ubwiteganyirize muri RSSB, itariki y’amavuko, urutonde rw’abakoresha babo (Ikigo) kuva bagitangira guteganyirizwa n’igihe batangiriye n’icyo baviriye muri icyo kigo.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko gutanga uwo mwirondoro bizafasha RSSB kumenya abafite ibibazo mu bwiteganyirize bwabo, kugira ngo babikurikirane mbere, bityo igihe cyo gufata amafaranga ya Pansiyo kizagere ibibazo byose byarakemuwe kandi amadosiye yabo yihute.

Icyitonderwa: Umwirondoro ugomba gutangwa mu ibahasha ifunze neza, inyuma yanditseho “Ishami rya Pansiyo/RSSB”.

Soma itangazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages