00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bakoreye i Burundi ntibanyuzwe n’uko u Rwanda rushaka kubasubiza imisanzu

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 17 December 2015 saa 12:03
Yasuwe :

Abanyarwanda bakoreye leta y’u Burundi bavuga ko icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo kubasubiza imisanzu yabo kitabanyuze mu gihe bari bategereje guhabwa pansiyo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)

Mu mwaka wa 2013 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yashyikirijwe n’iy’u Burundi miliyoni 139 z’amafaranga y’u Rwanda agenewe gutanga pansiyo ku Banyarwanda bakoreye muri icyo gihugu guhera mu 1969 kugeza 1994.

Kayigi Pierre Claver, uhagarariye abagenewe iyi pansiyo yavuze ko kuva mu 1969, imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi b’Abanyamahanga bakoreraga i Burundi itongeye gutangwa mu kigo cy’ubwiteganyirize, INSS( Institut National de sécurité Sociale).

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete aherutse gutangariza Abadepite ko nyuma y’ibiganiro na Guverinoma y’u Burundi byatangiye mu 1997, bemeye kwakira imisanzu itagira inyungu, aho kubura byose.

Avuga ko aho aba banyarwanda bagera ku 1800 batahukiye, mu mwaka wa 1997 ibihugu byombi byagiranye ibiganiro, leta y’u Rwanda isaba iy’u Burundi ko imisanzu y’abanyarwanda bayikoreye yoherezwa mu Rwanda, kugira ngo bahabwe pansiyo hakomatanyijwe uburambe mu kazi mu bihugu byombi.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 9 Ukuboza yagennye ko iyi misanzu izasubizwa bene yo itagira inyungu, keretse iz’imyaka ibiri imaze mu Rwanda. Ni ukuvuga ko umusanzu w’umuntu uziyongeraho inyungu ingana na 9.5% ku mwaka.

Abanyarwanda basaba guhabwa pansiyo, nk’uko bakomeje kubyizezwa n’ikigo kibishinzwe, RSSB.

Mu mwaka wa 1978 ibihugu bigize umuryango w’ubukungu bw’ibiyaga bigari (CEPGL) ari byo u Rwanda, Burundi na RDC basinyanye amasezerano y’ubufatanye yemeza guhererekanya pansiyo z’abakozi bakoze mu bihugu bibiri cyangwa bitatu hakurikijwe uburambe mu kazi mu bihugu byose yanyuzemo nk’uko Kayigi abitangaza.

Pierre Claver Kayigi, ko batanyuzwe n’uburyo Guverinoma y’u Rwanda yagennye bwo kubishyura imisanzu yabo.

Yagize ati “Igihe Guverinoma y’u Burundi yoherezaga imisanzu twabwirwaga ko tuzahabwa pansiyo, none twatunguwe no kumva inama ya Guverinoma yemeza ko tuzahabwa imisanzu."

Kugeza ubu Kayigi avuga ko ibigomba gukorwa bitarumvikanwaho n’impande zombi.

Kayigi ,Rwakazina na Muvunanyambo bamwe mu Banyarwanda batanze imisanzu i Burundi,bari mu nama nyuma y'icyemezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages