Gahunda ya Back to School ya I&M Bank yatangijwe mu Ukuboza 2017, igamije gukangurira ababyeyi kwizigama no kuzigamira abana babo.
Abatsindiye ibihembo barimo Karema Shema w’imyaka itandatu wiga muri Ecole Belge wahawe ibihumbi 650 Frw; Ngabo Arnold wiga kuri ishuri ryisumbuye rya Saint Jean i Nyarusange watsindiye ibihumbi 850 Frw na Ngabire Dative wiga kuri Kaminuza Gatolika ya Huye watsindiye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow, yavuze ko batangije iyo gahunda hagamijwe gushyigikira iya Guverinoma y’u Rwanda yo gushishikariza abantu kugira umuco wo kuzigama.
Yagize ati “Iyi gahunda yatangijwe hagamijwe gushishikariza abantu kugira umuco wo kuzigamira ahazaza h’abana babo banabafasha mu burezi bwabo, ariko harimo no gusaba abantu gukoresha banki.”
Ubushakashatsi bwa Finscope 2016, bwerekanye ko abagera kuri 80% ni ukuvuga miliyoni 5.1 by’abantu bakuze mu Rwanda bizigamira. Abizigamira mu bigo by’imari ni 49%, bakaba bariyongereyeho 13% ugereranyije na 2012. Abenshi bangana na 27% bizigamira mu Umurenge Sacco naho 17% bakizigamira mu buryo bwa Mobile Money.
Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2020 nibura ubwizigame buzaba bungana na 20% by’umusaruro mbumbe (GDP).
Abayobozi ba I&M bank bashishikariza ababyeyi kurushaho gukomeza kwizigamira no kuzigamira ahazaza h’abana babo.
Umubyeyi wa Ngabo Arnold witwa Florence Uwimpundu yavuze ko yishimiye ko umwana we yatsindiye icyo gihembo kuko ngo bazigamiye abana babo badateganya kuzahembwa.
Yagize ati “Ndishimye cyane kuko nta bihambaye twakoze, twiyemeje kuzigamira abana kuko twabonaga bamaze kuba bakuru batangiye amashuri makuru. Twihaye intego ko buri kwezi tuzajya tugira amafaranga dushyiriraho abana bacu. Dukangurira buri mubyeyi wese ufite abana biga kwitabira kubazigamira kuko birafasha.”
Kuva iyo gahunda yatangizwa mu Ukuboza 2017, abantu bagera ku 5700 bafunguye konti zo kuzigamira abana babo, ndetse ubu amafaranga agera kuri miliyoni 85 yamaze kubikwa kuri izo konti.
Amafoto: Serge Muhizi



















TANGA IGITEKEREZO