Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Oswald Munyandekwe ukuriye Ishami rya Pansiyo ndetse n’iry’ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB, yagize icyo avuga ku bihano bigenwa n’itegeko ku bakoresha badatangira abakozi imisanzu y’Ubwiteganyirize cyangwa abagaragaza imisanzu mikeya ndetse n’umubare utariwo w’abakozi bakoresha mu bigo byabo, ibyo bikagira ingaruka kuri bo ndetse no ku bakozi mu gihe bafata pansiyo.
Munyandekwe yagaragaje ko ikibazo cyo kutubahiriza itegeko mu gutanga imisanzu kigaragara cyane mu turere tugize umujyi wa Kigali, aho hari ikigereranyo cya 70% cy’abakoresha bubahiriza itegeko, mu gihe mu turere two mu Ntara tugera ku kigereranyo cya 90% bityo bakagera ku kigereranyo ya 80% ku rwego rw’Igihugu. Birumvikana ko abatubahiriza itegeko muri rusange bagera kuri 20%.
Yagize ati ”Hashyizweho ingamba zo kwibutsa no gukangurira abakoresha ishingano zabo ndetse n’uburenganzira bw’abakozi ku bwiteganyirize, ariko haracyari umubare munini w’abatabyubahiriza.
Kubera imiterere y’umujyi wa Kigali, umubare munini ni uw’abakoresha twakwita bato, bafite abakozi bake cyangwa bagitangira imirimo yabo, byumvikane ko n’imishahara yabo ari mito.
Abo bakoresha bato ni bo bahindura buri gihe aho bakorera, bahunga abakozi ba RRA n’aba RSSB.
Abakoresha banini bo bubahiriza amategeko, yaba aya RSSB cyangwa aya RRA, ni nabo bakunze guhabwa ishimwe nk’abasoreshwa beza.
Buriya n’abakozi babo bafite uburyo babashima kuko bubahiriza inshingano zabo harimo n’iz’ubwiteganyirize cyane cyane mu gihe cy’izabukuru.”
Yakomeje avuga ko nubwo ikibazo gihari kidakanganye kandi kidashobora kugusha mu bihombo RSSB.
Yagize ati” Ikibazo cy’abadatangira abakozi imisanzu kirahari ariko ntabwo gikaze cyane ngo kibe cyashyira mu bihombo RSSB. Itegeko rigenga imitunganirize y’ubwiteganyirize bwa pansiyo rigena uburyo bwo gukurikirana, gukusanya no kwishyuza iyo misanzu,ndetse n’ibihano ku bakoresha batubahiriza ibiteganywa n’itegeko”.
Ibyo itegeko riteganya ku badatangira imisanzu abakozi babo
Munyandekwe yasobanuye ko umukoresha ari we ushinzwe gukusanya umusanzu wose (3% y’umukoresha na 3% y’umukozi) ubarirwa ku mushahara mbumbe, akawutangira ku gihe muri Banki buri kwezi bitarenze tariki 15 z’ukwezi gukurikira uko yishyuye.
Atanga iyo misanzu icyarimwe n’urutonde rw’abakozi n’imishahara yabo. Umukozi ntabwo ashobora na rimwe kwanga ko umukoresha akata ayo mafaranga ku mushara we, ariko n’umukoresha ntiyemerewe gukata umukozi amafaranga atatanzwe mu gihe cyashize.
Umukoresha kandi ashyikiriza RSSB urutonde rw’abakozi bose n’imishahara yabo y’ukwezi,bitarenze ya tariki ya 15 y’ukwezi gukurikira, hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga.
Ingingo ya 12 y’itegeko ryavuzwe haruguru, ivuga ku bihano by’ubukererwe ku mukoresha utamenyekanisha cyangwa udatanga imisanzu.
Ibyo bihano byo mu rwego rw’ubutegetsi by’ubukererwe, bingana na 1,5% buri kwezi cyangwa igice cy’ukwezi k’ubukererwe ku misanzu yose itaratanzwe na 1,5% ku misanzu itaramenyekanishijwe ku gihe.
Birumvika ko yose hamwe ari 3% y’ibihano bya buri kwezi (cyangwa igice cyako), iyo amezi abaye menshi,ku bakozi benshi n’imishahara yabo, ibyo bihano biba biremereye cyane, bikagira ingaruka ku mutungo w’umukoresha.
Naho ku mukoresha bimenyekanye ko atigeze amenyekanisha abakozi be muri RSSB ndetse ntanabatangire imisanzu, RSSB ireba igihe uwo mukoresha yatangiriye gukora maze ikamugenera imisanzu by’agateganyo, ishingiye ku mushahara yafatiyeho ibara ry’igihe gishize, ikongeraho 25%.
Munyandekwe yakomeje asobanura ko Itegeko riha RSSB ububasha bwo gukurikirana imisanzu no kungenzura abakoresha, byaba ngombwa ikayishyuza ku ngufu (ingingo ya 14), harimo no gufatira imitungo igatezwa cyamunara, hakurikijwe uburyo bugenwa n’itegeko.
Ati” Impamvu dushishikariza abakoresha kwitwararika mu gutanga imisanzu y’ubwiteganyirize ku bakozi babo ni uko n’iyo byatinda, iyo hamenyekanye ko utateganyirizaga abakozi bawe, ibihano bibarwa kuva igihe watangiriye gukora.”
Inama RSSB itanga
Kugira ngo abakoresha birinde ibihano byavuzwe haruguru, ndetse ku neza yabo n’iy’abakozi babo, Oswald aratanga inama ku bakozi n’abakoresha.
Abakoresha abakangurira kubahiriza inshingano bahabwa n’itegeko, gukunda, kubaha no guha agaciro abakozi bubahiriza uburenganzira bwabo no kwishimira ko abakozi batazagwa mu bukene mu gihe bazajya mu zabukuru.
Umukoresha uguye mu gihombo aba ateje ikindi gihombo RSSB na Leta.
Ku bakozi, yatanze inama yo gukunda umurimo no kuwukora neza ukabahesha agaciro, ishema n’ibyishimo mu gihe cy’akazi no mu gihe cy’izabukuru.
Arabasaba kandi guharanira no gukurikirana uburenganzira bwabo ku bwiteganyirize mu gihe bakiri mu kazi.
Yagize ati”Izabukuru ni urugendo rurerure kandi rutegurwa umukozi akiri mu kazi. Umuco wo kwiteganyiriza no kwizigamira ejo hazaza (utazi uko hazaba hameze) ukwiye gukurikizwa na buri wese, bityo tukirinda kuzagwa mu bukene no kubera umutwaro umuryango, sosiyete na Leta”.



















TANGA IGITEKEREZO