00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SanlamAllianz General Insurance Plc yashumbushije abayishinganishijeho miliyari 16 Frw mu 2025

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 2 February 2026 saa 07:55
Yasuwe :

Ikigo cy’ubwishingizi cya SanlamAllianz General Insurance Plc cyatangaje ko umwaka wa 2025 waranzwe n’izamuka rigaragara mu mikorere n’umusaruro w’ikigo, ibi bikaba bishimangira SanlamAllianz nk’ikigo kiri mu biyoboye isoko ry’ubwishingizi mu Rwanda.

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kwizihiza umwaka mushya wa 2026 cyahurije hamwe abayobozi n’abakozi ba SanlamAllianz General Insurance Plc kuwa 30 Mutarama 2026 kuri Movenpick Hotel Kigali.

Ubuyobozi bwa Sanlam Allianz General Insurance Plc bwagaragaje ko umwaka wa 2025 bacuruje angana na miliyari 27.9 Frw, umusaruro ugaragaza icyizere abakiliya bakomeje kugirira iki ikigo n’ubushobozi bwacyo bwo gutanga serivisi z’ubwishingizi zinoze ku bakigana n’abafatanyabikorwa.

Mu bijyanye no kwishyura impanuka n’ibindi byishingiwe, iki kigo cyishyuye miliyari 16 Frw mu kugoboka no gufasha abakiliya bacyo mu bihe by’ingorane.

Iyi mibare igaragaza ko ikigo kidashyira imbere inyungu gusa, ahubwo cyita ku nshingano gifite zo kurengera no gufasha abakigana mu gihe bahuye n’ibibazo bifitanye isano n’ibyishingiwe.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri SanlamAllianz General Insurance Plc, Alain Ngoga, yavuze ko uyu musaruro uturuka ku mikorere ishingiye ku bunyamwuga, guhanga ibishya, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, no gukorera hamwe kw’abakozi, byose bigamije gutanga serivisi zinoze ku mukiliya.

Yagize ati “Muri SanlamAllianz General Insurance intego dufite ni ugukomeza kuba ku isonga ry’ibigo bicuruza ubwishingizi bw’igihe gito nkatwe. Tuzakomeza gutaga serivisi inoze ariko na none twifashisha ikoranabuhanga mu kwegereza serivisi abatugana bitabaye ngombwa ko baza ku mashami yacu atandukanye.”

Bimwe mu bikorwa by’ikoranabuhanga SanlamAllianz General Insurance iteganya gushyiramo imbaraga mu 2026 harimo serivisi ya E-Boutique, uburyo bworoshye umukiliya ashobora gukoresha ari mu rugo, akaba yakwigurira ubwishingizi bw’ibinyabiziga, ubw’inzu cyangwa akamenyekanisha impanuka ako kanya ndetse na E-vuze, uburyo bwashyiriweho korohereza abakiliya kumenya aho serivisi z’ubuvuzi ziherereye.

Umuyobozi Mukuru muri SanlamAllianz General Insurance Plc Richard Hodehou, yashimiye cyane abakozi b’iki kigo ku murava ndetse no gushyira hamwe kwatumye bagira umusaruro mwiza, abasaba gukomeza kongera imbaraga mu rwego rwo kugera ku musaruro wisumbuyeho muri uyu mwaka wa 2026.

Muri ibi birori kandi hahembwe abakozi babaye indashyikirwa mu mwaka wa 2025 n’abakozi bane bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange n’umurava babaranze mu gihe bamaze bakorera SanlamAllianz General Insurance Plc.

Allianz ni ikigo mpuzamahanga cy’ubwishingizi gikomoka mu Budage, mu gihe Sanlam yo ikomoka muri Afurika y’Epfo yatangije ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2014.

Ibigo byombi byaje kwihuza mu 2023 biba ikigo kimwe cya SanlamAllianz General Insurance Plc gikorera mu bihugu 26 ku Isi. Kugeza ubu Sanlam Allianz General Insurance Plc ifite amashami 48 mu Rwanda hose.

Denise Mugeni uri mu bakozi bitwaye neza mu mwaka wa 2025 yashimiye n'ubuyobozi bwa SanlamAllianz General Insurance
Umuyobozi Mukuru wa Sanlam Allianz General Insurance Plc, Richard Hodehou, yashimiye abakozi b’iki kigo ku murava ndetse no gushyirahamwe byatumye bagira umusaruro mwiza
SanlamAllianz General Insurance Plc yashimiye n'abakozi bayo bagiye mu kiruhuko cy'iza bukuru
SanlamAllianz General Insurance Plc yishimiye umusaruro yagezeho mu 2025
SanlamAllianz General Insurance Plc yashimiye uburyo umwaka wa 2025 wagenze
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri SanlamAllianz General Insurance Plc, Alain Ngoga (iburyo) na we yari mu bitabiriye ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages