Ni gahunda Leta ifatanyamo n’ibigo by’ubwishingizi birimo na Sonarwa Insurance Company ari na yo yishuye aba bahinzi n’aborozi.
Mu bashumbushijwe harimo koperative y’abahinzi b’umuceri (KOIMUNYA) ikorera mu Kibaya cya Bugarama yahawe arenga miliyoni 12,3Frw.
Perezida wa KOIMUNYA, Furaha Samuel yabwiye IGIHE ko iyi koperative yari yatanze ubwishingizi bwa miliyoni 9Frw ku muceri bahinze kuri hegitari 324.
Uyu muceri wibasiwe n’utumatirizi twangiza hegitari 150, bituma umusaruro bari biteze uva kuri toni 2000 ugera kuri toni 1400.
Ati “Batwishyuye miliyoni 12 Frw n’ibihumbi birenga 300Frw. Kwishingira ibihingwa ni ibintu byiza nashishikariza n’undi muhinzi kuko bituma igihe ahuye n’ibiza adahomba burundu. Ubaze usanga umuhinzi watanze ubwishingizi bwa 4000Frw yashumbushijwe ibihumbi 80Frw”.
Ntirenganya Jean Baptiste, umworozi wo mu Murenge wa Kamembe ufite inka 20, yari yafatiye ubwishingizi inka esheshatu, aho imwe yari yagiye ayitangira ibihumbi 30Frw. Muri Mata 2025 imwe yapfuye bitunguranye ayoberwa ikiyishe.
Ati “Banshumbushije ibihumbi birenga 700Frw. Turashimira Imana yaduhaye ubuyobozi bwiza bugashyiraho gahunda y’ubwishingizi kuko mbere inka yarapfa tukayitaba. Turanashimira n’ikigo cy’ubwishingizi ko basigaye badushumbusha vuba, tugasaba ko bakomereza aho”.
Turahumukiza Anne Marie, ushinzwe ubucuruzi muri Sonarwa Insurance company yijeje abafata ubwishingizi muri iki kigo ko bazakomeza kubashumbusha vuba.
Ati “Ikibazo cy’abahinzi basaba ko twajya twishingira umusaruro aho kwishingira igishoro, turi kukiganiraho na Leta. Twabanje kwishingira igishoro tubona bitanga umusaruro, turi mu biganiro kugira ngo turebe ko twatangira kwishingira umusaruro”.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, Akarere ka Rusizi kari kihaye umuhigo wo gushyira mu bwishingizi inka 4000, uyu muhigo ukaba umaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cya 95%.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred yibukije ko muri gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi mworozi Leta yishingira 40% umuhinzi cyangwa umworozi akiyishyurira 60%.
Ati “Turasaba abaturage bacu kwitabira iyi gahunda kuko yaje ije kubarinda ibihombo baterwaga n’ibiza”.
Abashumbushijwe ni 3674 bibumbiye muri koperative esheshatu zirimo izihinga umuceri n’izihinga ibigori, hakaba n’aborozi 24 barimo aborora inka, aborora inkoko n’aborora ingurube. Aba bose hamwe bishyuwe 51.929.098 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!