Iki gikorwa kigamije kongerera imbaraga urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda binyuze mu gushyiraho ikigo gifite imari ihagije, gitanga serivisi zitandukanye zikenewe, kandi cyibanda ku byo abakiliya bakeneye. Ibyo bizakorwa binyuze mu guhuza ubunararibonye, isoko na serivisi z’ibi bigo bitatu.
BK General Insurance Ltd na Sonarwa General Insurance Ltd bizahuzwa bijye bitanga ubwishingizi rusange muri icyo kigo gishya mu gihe Sonarwa Life Assurance yo izaba ari ishami ry’icyo kigo gishya ritanga ubwishingizi bw’ubuzima.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC, Dr. Uziel Ndajigimana, yatangaje ko bishimiye gukorana na RSSB mu gushyira itafari rishya ku rwego rw’ubwishingizi mu Rwanda.
Ati “Ubu bufatanye buzahuriza hamwe inzego zisanzwe zifite izina rifatika, zihuze imbaraga, hanyuma zitangire ikigo cy’ubwishingizi kizarangwa no guhanga ibishya, cyagure serivisi, kandi gitange umusaruro w’ingenzi ku Banyarwanda n’abanyamigabane.”
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko iyi gahunda igaragaza icyerekezo kirambye cy’urwego ayobora mu kubaka urwego rukomeye ruteza imbere ubukungu.
Ati “Kwihuza mu gushinga ikigo gishya cy’ubwishingizi, bivuze ko turi kubaka umusingi w’ahazaza kandi ko twiteguye gufasha abanyarwanda mu byo bakeneye.”
Kugeza mu Ukuboza 2024, mu Rwanda hari ibigo 16 byigenga bitanga serivisi z’ubwishingizi. Ni urwego kandi rurimo ibigo bibiri by’ubwishingizi bya leta, aribyo RSSB ishami ry’ubuzima na MMI.
Umutungo w’ibigo by’ubwishingizi bya leta icyo gihe wanganaga na miliyari 705,1 Frw mu gihe uw’ibigo byigenga wabarirwaga muri miliyari 436 Frw.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!