00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prime General Insurance yashimiye aba-agents bayo bayinjirije miliyari 1,5 Frw mu mezi atandatu

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 31 August 2024 saa 09:14
Yasuwe :

Prime General Insurance yashimiye aba-agents bayo bayizanira abakiliya ku ruhare rukomeye bakomeje kugira mu iterambere ry’iki kigo cy’ubwishingizi rikomeje gutumbagira umunsi ku wundi.

Iki kigo cy’ubwishingizi gifite aba-agent 89. Mu mezi atandatu yarangiye ku wa 30 Kamena 2024 binjije arenga miliyari 1,5 Frw.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime General Insurance, Mike Byusa ati “Ni uruhare rukomeye mu bijyanye n’imirimo bakora. Byari ngombwa ko tubashimira tukabereka n’aho amafaranga menshi yavuye muri serivisi zitandukanye dutanga.”

Icyo kigo cyaganiriye n’abo bahuza kugira ngo kibereke umusaruro binjije, ahakiri ibyuho hazibwe n’abitwaye neza kurusha abandi bashimirwe.

Prime General Insurance itanga ubwishingizi bw’ibinyabiziga, ubw’inzu, ubw’inkongi, ubwo kwivuza n’ubundi.

Byusa yavuze ko muri ayo mezi atandatu abo ba-agents bacuruje cyane ubwishingizi bw’ibinyabiziga.

Icyakora uwo muyobozi avuga ko ibyo biganiro bagirana byatangiye kubyara umusaruro, aho batangiye gucuruza n’ibindi mu zindi nzego.

Kalimunda René ni umwe muri batatu bahawe ubwishingizi bwo kwivuza hamwe n’imiryango yabo nk’igihembo cy’uko bacuruje menshi kurusha abandi.

Ni ubwishingizi buzamarana umwaka, ndetse icyo gikorwa kikazajya gihoraho buri gihe, abacuruje menshi bagashimirwa muri ubwo buryo.

Mu mezi atandatu ashize, Kalimunda yacuruje ubwishingizi bw’arenga miliyoni 500 Frw.

Ati “Maranye imyaka 12 na Prime General Insurance. Iyo myaka yose ishize ni njye uhiga abandi mu bacuruje menshi. Ni igihembo cyashimishije kuko kwishingira umuryango wawe umwaka wose ni ikintu gikomeye. Bigiye gutuma nkora cyane kuko uko ninjiza byinshi ni na ho mpembwa menshi.”

Mu mezi atandatu yarangiye muri Kamena 2024, Prime General Insurance yinjije miliyari zirenga 11,6 Frw, bingana n’inyongera ya 21% kuko mu gihe kingana uko cya 2023, icyo kigo cyari cyinjije miliyari zirenga 9,6 Frw.

Nyuma yo kwishyura imisoro, mu mezi atandatu yashize muri Kamena 2024 icyo kigo cyungutse arenga miliyari 2,5 Frw.

Ni amafaranga menshi kuko ayo cyungutse mu mezi atandatu abanza ya 2024, Prime General Insurance yari yayungutse mu mwaka wa 2023 wose.

Prime General Insurance iteganya ko umwaka uzarangira yinjije miliyari 23 Frw mu gihe isoko ryaba rigenze neza, ari yo mpamvu y’ibyo biganiro n’abafatanyabikorwa babo kugira ngo iyo ntego igerwego.

Mu Rwanda habarurwa ibigo by’ubwishingizi icyenda.

Ibyo bigo byinjije miliyari zirenga 76 Frw, mu mezi atandatu yashize muri Kamena 2024, bingana n’inyongera ya 22% ugereranyije na miliyari zirenga 63 Frw, ibyo bigo byinjije mu gihe kingana gityo cya 2023.

Mu isoko ry’ubwishingizi mu Rwanda, icyo kigo cyihariye 15%. Ubu iki kigo kiri ku mwanya wa gatatu urebeye ku byo ibindi bigenzi byacyo byinjije.

Icyakora ku bijyanye n’urwunguko Prime General Insurance ni iya kabiri, Byusa akavuga ko ibihe byiza bagize mu mezi atandatu yashize, bikomeje uko banagera ku mwanya wa mbere, agashimira abakiliya bakomeje kubagaragaza icyizere.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime General Insurance, Mike Byusa yagaragaje ko mu mezi atandatu yarangiye muri Kamena 2024, aba-agents bacuruje ubwishingizi bwa miliyari 1,5 Frw
Prime General Insurance yahurije hamwe aba-agents bayifasha kugeza ubwishingizi ku Baturarwanda bose
Aba-agents babajije ibibazo badasobanukiwe barasubizwa
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime General Insurance, Mike Byusa asobanurira aba-agents ibyo bagomba gukurikiza
Kalimunda René umaranye na Prime General Insurance imyaka 12 ni we wahize abandi mu bacuruje ubwishingizi bwinshi
Umuyobozi Mukuru wa Prime General Insurance, Col (Rtd) Eugene Murashi Haguma aganiriza aba-agents babafasha kugeza serivisi z'ubwishingizi ku bakiliya

Amafoto:Ishimwe Alain Kenny


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .