Abahuza mu bwishingizi ni abakozi babizobereye bahuza abakiliya bashaka ko ibikorwa byabo byishingirwa ndetse n’ibigo by’ubwishingizi ariko babanje kubasobanurira serivisi ikigo gifite ndetse n’udushya kirusha ibindi.
Kugeza uyu munsi Sanlam AG PLC ibarura abahuza barenga 300 barimo 90 yinjije uyu mwaka. Mu mwaka ushize binjirije ikigo 30% by’umusaruro wose, ibingana 110% by’intego bari barahawe.
Uwo musaruro n’imikoranire myiza ni byo byatumye ku wa 10 Ugushyingo 2023, Sanlam AG PLC itegura umunsi wo kubashimira ariko bakanerekwa uburyo bakomeza gukora neza binifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Sanlam AG PLC, Alain Ngoga yavuze ko kubera uwo musaruro ushimishije, uyu mwaka aba bahuza bahawe intego yo kugeza kuri 40% by’intego rusange y’umusaruro Sanlam AG PLC iteganya kwinjiza
Ati “Urabona ko intego izagerwaho. Ayo tuvuga ubu ni ayagezweho mu gihembwe cya gatatu cyarangiye muri Nzeri 2023, aya mezi tugezemo turakora cyane tugamije kuzamura cyane umusaruro ku buryo twizera ko tuzanarenza intego.”
Uretse kuba yinjiza umusaruro ungana utyo, Sanlam AG PLC inishyura abashinganishije ibintu byabo kuko kuva muri Mutarama 2023 kugera uyu munsi, imaze kwishyura arenga miliyari 10,5 Frw ku bagize ibyago bitandukanye, harimo n’abavujwe.
Muri uyu muhango kandi hahembwe abahuza batanu bihize abandi mu kuzana abakiliya benshi, aribo Nyirahabimana Christine, Kampire Azza, Nyabyenda Martin, Shema Kevin na Umubyeyi Nicole.
Ubusanzwe, Sanlam AG PLC igira ubwishingizi butandukanye burimo ubw’ibinyabiziga, ubw’inkongi, ubw’ingendo, ubw’impanuka ku matsinda y’abantu cyangwa umuntu ku giti cye, ubwo kwivuza n’ubundi butandukanye ariko ku buvuzi bagakorana n’ibigo aho kuba umuntu ku giti cye cyangwa umuryango.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Sanlam AG PLC, Ndatsinze Felix na we yashimiye byimazeyo aba bahuza mu bwishingizi, ku ruhare bagira mu iterambere rya Sanlam ndetse n’igihugu muri rusange. Yabijeje ko Sanlam AG PLC na yo ku ruhande rwayo izakora ibishoboka byose kugira ngo iborohereze mu mikorere yabo ya buri munsi haba mu kubihutishiriza serivisi ndetse no kubafsha kubona ubwishingizi bwo kwivuza ku biciro bitabaremereye.
Umuyobozi w’abahuza, Nyabyenda Martin, wanahembwe muri batanu bitwaye neza, yavuze ko iryo serezano bahawe bari baritegereje kuko nubwo bari basanzwe bakorana neza na Sanlam, ariko kuba hari akarusho kagiye kwiyongeraho bizarushaho kubaha imbaraga mu bikorwa byabo byo mu minsi iri imbere.
Sanlam AG PLC, kandi yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwiswe E-Boutique bugenewe cyane abo bahuza mu bwishingizi, aho bitagikenewe ko umukiliya agana amashami arenga 50 bafite mu gihugu ahubwo ashobora gukoresha telefone igendanwa asaba serivisi akeneye zirimo kongera ubwishingizi bw’ikinyabiziga cyangwa kumenyekanisha impanuka.
Muri uko kwegereza abakiliya serivisi kandi, Sanlam AG PLC yashyizeho uburyo butirengagije n’abafite telefoni nto aho bakanda *633# na bo bakongera ubwishingizi bwabo bw’ibinyabiziga cyangwa bakaba bamenyekanisha impanuka.
Kuri iyi nshuro binyuze ku bahuza iyi gahunda imaze amezi atandatu itangiye yabafashije gucuruza agera kuri miliyoni 78 Frw mu mezi atatu ashize.
Mu bihumbi 2019 nibwo Sanlam Rwanda yatangiye nyuma yo kugura imigabane yose y’ikigo cy’ubwishingizi cyitwaga SORAS cyafatanyijwe n’icyitwaga Saham byose byakoreraga mu Rwanda.
Iki kigo gifite icyicaro muri Afurika y’Epfo gikorera mu bihugu 34 bya Afurika ndetse mu mwaka ushize Sanlam yihuje n’ikigo cy’ubwishingizi cyo mu Budage cyitwa Allianz, kuri ubu Sanlam Rwanda nayo biturutse kuri Sanlam Group ikaba yitegura gufata izina rishya mu mwaka utaha aho izaba yitwa SanlmAllianz.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!