Ni urubuga ruzasimbura uburyo bwa E-Tax bwari busanzwe bukoreshwa mu kumenyekanisha iyo misoro n’imisanzu bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kuko bwo bwafataga igihe kinini.
Kumurika urwo rubuga rushya byabereye i Kigali kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga muri RSSB, Ngendakuriyo Lionel, yasobanuye ko urwo rubuga rugamije kwihutisha imenyekanisha ry’imisoro n’imisanzu kuko kuri E-Tax byatwaraga igihe kinini.
Ati “Twashakaga korohereza abakoresha mu kumenyekanisha imisoro n’imisanzu y’abakozi kuko byatwaraga hagati y’iminsi ibiri n’itanu. Muri Leta ho wasangaga ari ikibazo kuko bahembwa ku itariki 25 bagakora imenyekanisha ku itariki 15 z’ukwezi gukurikiraho. Haba ubwo wasangaga ibyo bamenyekanishije byanze guhura kuko imishahara yabaga yamaze gutangwa.”
Ngendakuriyo yasobanuye ko Ishema inafasha abakoresha kumenyekanisha imisoro n’imisanzu yose nta cyo bibagiwe kuko hamwe wajyaga usanga hari ibyo bibagiwe ndetse igafasha n’abakozi kumenya ko imisanzu bakaswe ku mushahara yagiye mu byo yakatiwe.
Umusoro umenyekanishwa ni uwo ku mushahara ujya muri RRA mu gihe imisanzu ari iya pansiyo, iya RAMA, iya mituweli, iy’ibyago bikomoka ku mpanuka, n’iy’ikiruhuko cy’ububyeyi.
Icyo umukoresha asabwa mu gukoresha iryo koranabuhanga ni ugushyiramo urutonde rw’abakozi n’imishahara yabo ibindi iryo koranabuhanga rikabyikorera.
Uwayezu Concessa uri mu bakoresha batangiye gukoresha Ishema ikiri mu igerageza yavuze ko mu kumenyekanisha imisoro n’imisanzu yavuze ko byagabanyije igihe yamaraga agikoresha E-Tax.
Ati “Bifata igihe gito kandi ubundi buryo washoboraga gufata umunsi umwe ukamenyekanisha imisoro, undi pansiyo, undi RAMA n’ibindi bigatwara iminsi itandukanye ariko ubu ni iminota itarenga itanu.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Christine yavuze ko uburyo bwa Ishema buje kwihutisha imenyekanisha ry’imisoro n’imisanzu ku mushahara ariko no korohereza abakoresha.
Ati “Hari igihe abakoresha bageragezaga kwishyura bimwe ibindi ntibabyishyure ariko Ishema ifasha abayikoresha kumenyekanisha ibisabwa byose kandi vuba. Turakangurira abakoresha kwishyurira abakozi babo ibyo bagenerwa n’amategeko. Ikindi cyiza ni uko n’umukozi hari urubuga RSSB yamushyiriyeho rumufasha kumenya icyo umukoresha atamwishyuriye bityo akabasha kubikurikirana hakiri kare”.
Minisitiri Nkulikiyinka yongeyeyo kandi ko kwishyurira abakozi imisanzu ari itegeko kandi ko Miniteri y’ Abakozi n’ Umurimo ifite abagenzuzi b’ umurimo mu gihugu bakorana na RSSB ngo barebe ko abakoresha buzuza inshingano basabwa n’itegeko.
Gukoresha Ishema bisaba abakoresha guca kuri www.Ishema.rssb.rw bakabonaho uburyo bwo kwimuka kuri system ya E-Tax bagakurikiza andi mabwiriza abafasha gutangira gukoresha iryo koranabuhanga rishya.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!