00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri ’Umurage w’Amashuri’, serivisi y’ubwishingizi ya Prime Life Insurance

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 29 July 2023 saa 10:34
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubwishingizi bw’Ubuzima, Prime Life Insurance, giherutse gutangiza serivisi yo gufasha ababyeyi kwizigamira amafaranga y’ishuri y’abana yiswe ‘Umurage w’Amashuri’ aho umuntu ashobora gutanga umusanzu uwo ari wo wose afite kuva kuri 200 Frw.

Ni ubwishingizi budaheza umuntu uwo ari we wese kuko haba ufite akazi gahoraho n’utagafite ukora ibiraka ashobora kwishyura uyu musanzu bijyanye n’amafaranga afite.

Usaba kwinjira muri iyo gahunda akanda *177# agakanda kuri 4, akabona ahanditswe ’Umurage w’Amashuri’ hanyuma agakurikiza amabwiriza, arimo amafaranga y’ishuri umuntu ashaka kwishingirwa, icyiciro cy’amashuri, niba ari kaminuza, amashuri yisumbuye cyangwa abanza.

Uko uwishingira agenda yongera amafaranga ni nako amafaranga y’ishuri yiyongera hanyuma mu gihe cy’imyaka itatu (ni cyo gihe cy’ibanze Prime Life itangira kwishyura) uwishinganishije akazajya ahabwa amafaranga y’ishuri 100% hiyongereyeho inyungu ya 4%.

Iyo ushinganisha umwana apfuye cyangwa muganga yemeje ko yagize ubumuga bushobora gutuma ntacyo yongera gukora ku rugero rwa 70% kandi yaburaga igihe gito ngo ageze ku mafaranga yagombaga kwishyura, ahabwa ½ cy’amafaranga y’ishuri yishingiwe, akayahabwa muri icyo gihe yari asigaje gutanga umusanzu.

Iyo icyo gihe kigeze ni ukuvuga ya myaka itatu cyangwa itandatu bijyanye n’igihe wemeye, umwana yishyurirwa amafaranga y’ishuri 100%, uwo ukaba umwihariko w’iyi serivisi kuko mu yandi mabanki ho bategereza ko igihe mwavuganye ko uzaba urangije kwishyura kigera bakabona kuguha amafaranga.

Nk’urugero niba ushaka ko umwana wawe azishyurirwa amashuri yose abanza, ugashaka ko buri gihembwe wenda uzajya uhabwa ibihumbi 400 Frw. Ushobora kwemeza ko umusanzu wose uzawutanga mu myaka itandatu, hanyuma nyuma yayo Prime Life igatangira kwishyurira umwana.

Niba ufite akazi ka buri kwezi ushobora wenda kuvuga ko uzajya wishyura ibihumbi 100 Frw buri kwezi, ukazamara imyaka itandatu utanga ayo mafaranga, waba utagafite ugatanga amafaranga uko wayabonye muri cya gihe wiyemeje.

Iyo ugeze nko ku myaka ine wishyura, ugapfa cyangwa ukagira ubumuga bwa burundu, Prime Life itanga ku muryango wawe ibihumbi 200 Frw buri kwezi noneho ya myaka ibiri yari isigaye yarangira umwana akishyurirwa amafaranga y’ishuri 100%.

Umuyobozi wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent, yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha na Leta mu kugabanya ingano y’abana bata ishuri no gukuraho imyumvire y’ababyeyi bumva ko abana babo bazishyurirwa n’abandi.

Ati “Imibare igaragaza ko kuva mu 2019 kugeza mu 2021 imibare y’abana bata ishuri, mu mashuri abanza yavuye kuri 7% igera ku 9%, mu gihe iy’abataye ishuri mu mashuri yisumbuye yavuye ku 8.2% igera ku 10,3%. Iyo ni imibare tugomba kugabanya dufatanyije. Icya mbere kizabigiramo uruhare ni ukwitabira Umurage w’Amashuri.”

Iyi gahunda yitabirwa n’abantu bose bafite indangamuntu kuva ku myaka 18 kugeza ku myak 64. Icyo umuntu yaba akora cyose n’aho yaba aherereye ashobora gutanga umusanzu igihe n’inshuro ashatse, yewe n’ushaka kuyatangira rimwe birakunda.

Habiyambere ati "Nk’umworozi ashobora kwigomwa litiro imwe y’amata agafata ayo 300 Frw, akayabikira umwana we ngo azige neza bitamugoye. Umucuruzi ukomeye nawe ashobora kwifashisha iyi serivisi umwana akaziga mu ishuri yifuza."

"Ababyeyi bagomba kwibuka ko uko bagenera abana ibyo bakunda nk’umugati n’ibindi, ni byiza kwibuka ko kumuzigamira buri munsi ari ingenzi kuko ishuri ni wo murage n’igishoro kidahomba bashobora kugenera abana babo."

Uretse amashuri yo mu Rwanda, iyi serivisi kandi ntiyakumiriye abashaka kwigisha abana babo mu bihugu byo hanze.

Binyuze muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga, umuntu ashobora kugenda abona aho amafaranga y’ishuri ageze ndetse n’igihe asigaje ngo yose abe yishyuwe hanyuma umwana we atangire kwishyurirwa ishuri.

Uwishinganisha mu gihe yahuye n’ibibazo ashobora gufata kuri ya mafaranga ariko ntarenze 50% by’amafaranga amaze kugezamo.

Kugeza ubu nyuma y’amezi ane Umurage w’Amashuri utangijwe, Prime Life Insurance, ibarura abagera kuri 50 binjira muri ubu buryo buri munsi.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wa Prime Insurance, Bahenda Joseph, yavuze ko iki kigo kuva cyava mu maboko y’ibigo by’abanyamahanga mu 2017, imigabane yose ikagurwa n’Abanyarwanda, iki kigo bagiteje imbere binyuze mu gucuruza ubwishingizi ku buryo budaheza, aho ubwishingizi bucuruzwa bwikubye gatandatu.

Yavuze ko bwavuye ku gaciro katageraga kuri miliyari 1 Frw ariko kuri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, iki kigo gifite umuhigo wo gucuruza ubugera kuri miliyari 7 Frw, avuye kuri miliyari 5 Frw zirenga.

Bahenda Joseph yerekanye ko ubwishingizi bacuruza bumaze kwikuba gatandatu mu myaka itandatu ishize
Abayobozi ba Prime Insurance bitabiriye umuhango
Umwe mu bagize inama y'ubutegetsi ya Prime Insurance Kayirangwa Grace yitabiriye umuhango wo gusobanura byimbitse ibijyanye na Umurage w'Amashuri
Umuyobozi Mukuru wa PrimeLife Insurance, Habarurema Innocent, yavuze ko igishoro kidahomba umubyeyi ashobora guha umwana we ari ishuri
Umuyobozi muri PrimeLife Insurance ushinzwe Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Niyongabo Eric na we yitabiriye umuhango wo gusobanura uko Umurage w'Amashuri ukora
Ushaka kwinjira muri gahunda ya Umurage w'Amashuri akanda iyo mibare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .