00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku buryo bwa SanlamAllianz Life Insurance bwo kwiha amafaranga y’ubwishingizi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 18 December 2025 saa 07:40
Yasuwe :

Ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi SanlamAllianz Life Insurance Plc, kimaze guha abakiliya bacyo arenga miliyari 2 Frw, binyuze mu buryo bushya bwo kwiha amafaranga ku bwishingizi bwawe bukoresha telefone bwiswe ‘Ako Kanya’.

Ubu buryo bwamuritswe ku wa 16 Ukuboza 2025, gusa bwari bumaze igihe kigera ku mezi ane bukoreshwa ariko mu gisa n’igerageza.

Nyuma yo gukoreshwa n’abakiliya barenga ibihumbi 15, bakaboneraho amafaranga arenga miliyari 2 Frw, bwamurikiwe abakiliya n’abafatanyabikorwa ba SanlamAllianz Life Insurance Plc.

Ubu buryo bushya bukoresha telefone yose waba ufite ukanze *633# ukaba wabona serivisi zijyanye n’amafaranga yawe muri SanlamAllianz Life Insurance Plc, nko kureba imisanzu, kuyishyura, kwiha avanse n’inshamake cyangwa raporo (historique) ku bwishingizi bwawe.

Umuyobozi Mukuru wa SanlamAllianz Life Insurance Plc, Hodari Jean Chrysostome, yasobanuye ko ubusanzwe byatwaraga igihe kugira ngo umuntu abone amakuru ku bijyanye n’ubwishingizi bwe ariko ubu agiye kujya ayabonera aho ari.

Ati “Mbere byasabaga ukwezi kugira ngo ubone amakuru ukeneye, nyuma turabihindura biba ibyumweru bibiri, birahinduka biba icyumweru kimwe kandi na bwo bikagusaba kuza ku mashami yacu kugira ngo ubone izo serivisi. Ariko ubu umuntu azajya abyikorera aho aherereye hose ndetse abibone ako akanya.”

Yakomeje asobanura ko iyi gahunda yagiyeho mu rwego rwo korohereza abantu kubona serivisi zabo bitabangirije akazi cyangwa indi mirimo ya buri munsi ndetse badategereje igihe kirekire kugira ngo babone serivisi bashaka.

Umuyobozi ushinzwe kwigira mu bijyanye n’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Bernard Nsengiyumva, yagaragaje ko ubu buryo bushya ari intambwe nziza itewe mu kwegereza serivisi abaturage ariko hanagaragazwa uruhare ikoranabuhanga rifite mu kunoza serivisi zihabwa abakiliya.

Ati “Muri BNR intego yacu ni gushyiraho uburyo budaheza uwo ari wese mu bijyanye n’imari. Kuba ubu buryo bushobora gukoreshwa n’umuntu uwo ari wese bidasabye ko aba afite internet ni urugero rwiza ko iyi ntego iba iri kujya mu bikorwa kuko uwo ari wese ashobora kugera ku mafaranga ye.”

SanlamAllianz Life Insurance Plc ni ikigo gitanga ubwishingizi bw’ubuzima bw’igihe kirekire, ikaba izwiho gutanga serivisi zigezweho ku bantu ku giti cyabo, ku bigo binini, ibito n’ibiciriritse ndetse n’amatsinda y’abantu.

SanlamAllianz Life Insurance Plc, yatangije uburyo bwa 'Ako kanya' buguha serivisi zabo kuri telefone
SanlamAllianz Life Insurance Plc, yagaragaje ko Ako kanya izafasha abakiliya bayo kubona serivisi zihuse
Ako Kanya ni uburyo buzajya bufasha abakiliya ba SanlamAllianz Life Insurance Plc, kubona serivisi z'iki kigo byoroshye
Umuyobozi Mukuru wa SanlamAllianz Life Insurance Plc mu Rwanda, Hodari Jean Chrysostome, yavuze ko ubu bitakiri ngombwa kugera ku mashami yabo ukeneye serivisi
Umuyobozi ushinzwe kwigira mu bijyanye n’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) Bernard Nsengiyumva ashimira intambwe yatewe muri SanlamAllianz Life Insurance

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages