00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dusure Sanlam AG PLC, ikigo kimaze ikinyejana kirenga gitanga serivisi z’ubwishingizi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 October 2023 saa 07:19
Yasuwe :

Kuri ubu mu Rwanda harabarirwa ibigo by’ubwishingizi byahawe uburenganzira na Banki Nkuru y’uRwanda bigera kuri 17. Nubwo umubare w’abitabira gufata ubwishingizi butandukanye ukiri muto, isoko riracyazamuka.

Ahanini usanga abacuruza ubwishingizi bibanda mu gukorana n’ibigo bya leta cyangwa ibyigenga usibye ubwishingizi busanzwe buteganijwe n’itegeko ku muntu ku giti cye; urugero nk’ubwishingizi bw’imodoka, ubw’ubwubatsi, ubw’ingendo n’ubundi.

Ibi byatumye isoko ry’uRwanda ritekerezwaho n’ibigo mpuzamahanga mu rwego rwo kuzana udushya mu mitangire ya serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda harimo na Sanlam.

Sanlam yatangiye kwinjira ku isoko ry’u Rwanda ahagana mu 2014 ubwo yo na SORAS byiyemezaga kugirana amasezerano y’ubufatanye. Sanlam yabashije gufata muri SORAS imigabane ikabakaba 63%, ibyo bikaba byarayiheshaga ububasha bwo gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zayo zigamije imitunganyirize n’imitangire ya serivisi z’ubwishingizi ziri ku rwego mpuzamahanga.

Ahagana mu 2019 ni bwo Sanlam yaguze indi migabane ya SORAS yari isigaye bityo inahindura izina yitwa Sanlam Rwanda kuri ubu ikaba itanga ubwishingizi bukubiye mu byiciro bibiri birimo ubw’igihe kirekire (Life Insurance) bwibanda ku guteganiriza izabukuru, amashuri y’abana n’ibindi.

Hari n’ubwishingizi bw’igihe kigufi (General Insurance), ni ukuvuga ko butarenza umwaka, butangwa n’ikigo cya Sanlam Assurances Generales PLC. Iki kigo gikorera n’ubundi ahari hasanzwe hakorera SORAS, gitanga ubwishingizi ahanini bukubiyemo ubw’ibinyabiziga, ubw’inkongi z’umuriro, ubw’ingendo ku bajya cyangwa bava mu mahanga, ubw’ibikorwa by’ubwubatsi, ubw’impanuka z’abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda y’abantu, ubwishingizi bwo kwivuza n’ubundi butandukanye.

Iki kigo cya Sanlam AG PLC kuri ubu ni cyo kiza ku isonga mu bindi bigo by’ubwishingizi haba mu kugira umubare munini w’abahabwa serivisi z’ubwishingizi ndetse no kuba ari cyo cyinjiza imari itubutse dore ko mu mwaka wa 2022, cyinjije miliyari zigera kuri 20,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uko kugira umubare munini w’abakigana ndetse no kuba ku isonga ry’ibigo bikora neza umurimo w’ubucuruzi, ahanini biterwa n’uburambe iki kigo gifite mu bijyanye n’ubwishingizi, guha agaciro abakigana ndetse na serivise yihuse kandi inoze.

Ibi biri mu byagihesheje kwegukana igihembo cy’ikigo cy’ubwishingizi cyahize ibindi mu gutanga serivisi nziza kandi zihariye mu bihembo ngarukamwaka bya ‘Service Excellence Awards 2023’.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Sanlam AG PLC, Alain Ngoga, avuga ko iki kigo kimaze imyaka irenga 100 gikora, cyashyize imbere gutanga serivise nziza ku bakigana ari yo mpamvu cyegukanye iki gihembo.

Ati “Umwihariko Sanlam ifite mu mitangire ya serivisi ni ugufata neza abatugana. Burya serivisi z’ubwishingizi ziba nziza iyo umukiliya ahawe ibyo yifuza mu gihe gito. Ubu rero mu busanzwe icyo Sanlam AG PLC ishyira imbere ni uko umukiliya uyigannye wese yifuza kugura ubwishingizi, abuhabwa mu gihe gito gishoboka.”

“Igihe haba habaye impanuka tukihutira kwishyura no gusubiza mu buryo ibyari byashinganishijwe. Si ibyo gusa kuko Sanlam AG PLC mu ruhando mpuzamahanga ntabwo yasigaye inyuma mu ikoranabuhanga ndetse twavuga ko ari kimwe mu bigo by’ubwishingizi byashyize imbaraga cyane mu gutanga serivise zishingiye ku ikoranabuhanga.”

Mu birebana no gutanga serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga, Sanlam AG PLC kuri ubu yorohereje abayigana ishyiraho uburyo bwa USSD aho umukiliya usanzwe afatira ubwishingizi muri Sanlam ashobora kubwongera cyangwa akamenyekanisha impanuka yagize akoresheje telefone igendanwa anyuze kuri *633# agakurikiza amabwiriza.

Si ibyo gusa kuko Sanlam yanashyizeho uburyo bwiswe E-Boutique ahanini na bwo bwifashishwa mu kugura ubwishingizi hifashishijwe telefone igendanwa, aho umukiliya ahabwa Link n’umuhuza we mu bwishingizi bityo iyo Link akazaba ari yo akoresha afata ubwishingizi igihe cyose abwifuje.

Iyi mitangire ya serivisi muri Sanlam AG PLC ntabwo igarukira mu gutanga ubwishingizi gusa ahubwo yinjira no mu bindi bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu cyane cyane ibikorwaremezo aho ifite inzu zigezweho nk’icyicaro gikuru Sanlam AG PLC ikoreramo kinakorerwamo n’ibindi bigo mpuzamahanga bitandukanye, hari Sanlam Towers iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, akaba ari inzu y’ubucuruzi igendanye n’igihe.

Hari kandi n’inzu yakira abashyitsi izwi ku izina rya PRIMA2000 Appartments iherereye ku Kacyiru, iyi na yo ikaba usibye kuba iherereye ahantu heza horohereza abayigana, yubatse mu buryo abashyitsi bifuza ; baba ari umuryango cyangwa se umuntu ku giti cye bahabwa ibyumba bijyanye n’ibyifuzo byabo.

Hari izindi ndangagaciro Sanlam AG PLC yihariye, aho usanga ari cyo kigo cy’ubwishingizi ahanini kitabira cyane gutera inkunga ibikorwa byiganjemo ibya siporo mu bakiri bato mu rwego rwo gufasha urubyiruko kurushaho kugira ubuzima bwiza binyuze mu mikino.

Kuri ubu iki kigo kikaba gifatanya n’ibigo nka Groupe Scolaire Officiel de Butare gutegura irushanwa ngarukamwaka Memorial Kayumba, ifatanya kandi na none na Petit Seminaire Virigo Fidelis yo ku Karubanda mu gutegura irushanwa ngarukamwaka Memorial Rutsindura, aya yombi akaba ari amarushanwa akomeye cyane mu mukino wa Volleyball mu Rwanda.

Sanlam AG PLC kandi itera inkunga umukino wa Triathlon na wo ukomeje kugenda ufata intera ishimishije mu kuzanira u Rwanda ba mukerarugendo dore ko ari na wo ushamikiyeho irushanwa rikomeye cyane ku isi IRONMAN rimaze kubera mu Rwanda mu Karere ka Rubavu inshuro ebyiri.

Umuyobozi w’Ubucuruzi muri Sanlam AG PLC, Alain Ngoga, avuga ko bishimira uko Sanlam AG PLC ihagaze ku isoko mu ruhando rw’ibindi bigo by’ubwishingizi ndetse ashimira abakiliya babo imikoranire myiza bagirana ndetse abizeza ko bazakomeza kubaha serivisi inoze ishingiye ahaninini ku ikoranabuhanga.

Ati “Ubutumwa tugenera abakiliya bacu buri gihe ni ukubashimira cyane. Kutugana ubwabyo bitwereka icyizere gikomeye baba badufitiye kandi tunabizeza ko serivisi bashima tubaha tuzakomeza kuzinoza kurushaho.”

“Tubegereza serivisi yihuse haba kubatugana mu mashami yacu agera kuri 45 ari hirya no hino mu gihugu ndetse no kurushaho kubegereza serivisi z’ikoranabuhanga mu kugura ubwishingizi cyangwa kumenyekanisha impanuka muri Sanlam AG PLC.”

Sanlam ku rwego rwa Afurika imaze gushinga imizi mu bihugu bigera kuri 34, ndetse kuri ubu yamaze kwihuza n’ikigo cy’ubwishingizi gikomeye ku mugabane w’u Burayi gifite inkomoko mu Budage ari cyo Allianz, bikaba byarabyaye ikigo kimwe kizakorera ku mugabane wa Afurika cyitwa SanlamAllianz.

Iki kigo cy’ubwishingizi gifite PRIMA2000 Apartments ziherereye ku Kacyiru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .