Mukundwa Dianah afite uburambe bw’imyaka irenga 12 mu kuyobora ibigo by’imari n’urwego rw’abikorera by’umwihariko, gusesengura amakuru, igenamigambi n’imiyoborere.
Afite ubunararibonye budashidikanywaho mu guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi no kuzana impinduka zifatika aho yanyuze hose.
Yagize ati "Ntewe ishema kandi nshimishijwe no kwinjira mu muryango mugari wa SONARWA Life Assurance Company nk’Umuyobozi Mukuru. Mfite intego zo gukomeza gusigasira umurage wo guhora imbere, no gushyigikira iterambere ry’iki kigo mu bwishingizi bw’ubuzima no gucunga imari. Niteguye gukorana bya hafi n’ikipe y’indashyikirwa ya SONARWA Life Assurance Company Ltd kugira ngo dutange serivisi zinoze n’ibisubizo byihuse ku bakiliya bacu."
Mukundwa yari amaze imyaka ine ari Umuyobozi Ushinzwe Ingamba, Ishoramari n’Impinduka zigera kuri bose muri Equity Bank Rwanda Plc. Muri icyo gihe yagize uruhare rufatika mu guteza imbere ingamba z’ubucuruzi za banki no kuzishyira mu bikorwa.
Yabaye indashyikirwa mu kongera umutungo, harimo nko gushaka ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga, gushaka no gukurikirana ubufatanye n’izindi nzego no kugenzura porogaramu zitandukanye.
Mukundwa kandi yarangaje imbere ishoramari mu bikorwa rusange, yibanda cyane ku nzego nk’Ibiribwa n’Ubuhinzi, Iterambere ry’ibigo no Gusakaza serivisi z’imari kuri bose, Uburezi, Guteza imbere imiyoborere, Ubuzima, Ingufu, Ibidukikije, Imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere abagore muri serivisi za banki.
Afite impamyabumenyi ya Masters mu micungire y’ubucuruzi (MBA) yakuye muri Edinburgh Business School - Heriot Watt mu Bwongereza, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu micungire y’ubucuruzi, yibanze ku icungamutungo, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda - Ishami ry’Ubucuruzi n’ubukungu.
Anafite impamyabushobozi y’ababaruramari b’umwuga (CPA) akaba n’umunyamuryango w’urugaga rw’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda (ICPAR).
Yahawe inshingano z’ubuyobozi mu bigo bikomeye birimo Equity Bank Rwanda Plc, Crystal Ventures Ltd, Real Contractors Ltd, CVL Developers Ltd, na New Century Development ltd.
Inama y’Ubutegetsi yifurije ishya n’ihirwe Mukundwa Dianah ku bwo kugirirwa icyizere akagirwa Umuyobozi mukuru wa SONARWA Life.
SONARWA ni yo sosiyete ya mbere y’ubwishingizi yafunguwe mu Rwanda, mu 1975. Ishami ritanga ubwishingizi bw’ubuzima ryatangiye gukora mu 2000 nk’Ikigo kibarizwa muri SONARWA S.A, kiza kwandikwa nk’ikigo cyigenga muri Mutarama 2021.
Ubu SONARWA Life Insurance ni ikigo cy’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), ijana ku ijana. Iyi sosiyete itanga serivisi zirimo ubwishingizi bwo kwiga, ubwiteganyirize bw’izabukuru bw’umuntu ku giti cye, ubwishingizi bw’inguzanyo, ubwisungane bw’ubuzima buhabwa amatsinda, ubwishingizi bw’umuryango n’ubundi bwinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!