00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Insurance yoroheje serivisi z’ubwishingizi binyuze muri ‘Ni Ako Kanya’

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 11 October 2025 saa 05:39
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubwishingizi ‘BK Insurance’ cyatangije uburyo bushya bwo guha abakiliya serivisi z’ubwishingizi hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze muri gahunda yiswe ‘Ni Ako Kanya’.

Ni uburyo byashyizwe hanze ku wa 8 Ukwakira 2025, bugamije gufasha abakenera serivisi z’ubwishingizi muri BK Insurance kuzibona babyikoreye nk’uko Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Alex Bahizi, yabivuze.

Bahizi yagize ati “Intego nyamukuru ni iyo kugira ikoranabuhanga rishobora gutuma tugera ku bakiliya benshi ariko n’abo dusanganywe bakabona serivisi ku buryo bworoshye kandi bwihuta.”

‘Ni Ako Kanya’ yatekerejweho nyuma y’aho byari bimaze kugaragara ko abajya gushakira serivisi bibarwara umwanya bajya ku mashami y’aho bayishaka.

Bahizi ati “Twari tumaze kubona ko uburyo ubwishingizi butangwa muri iri soko igice kinini ari icyatangwaga mu buryo budakoresheje ikoranabuhanga, ku buryo abantu bategereye amashami, ibiro bikuru, abandi bafatanyabikorwa dukorana, byabasabaga gukora ingendo, guhamagara, gutegereza bigafata igihe kugira ngo abantu babone serivisi. Ni bwo twashatse rero uburyo bw’ikoranabuhanga buri bukemure icyo kibazo.”

“Ni Ako Kanya” ni serivisi ushobora kubona wifashishije internet, ugasura urubuga rwa BK Insurance, ubundi ugasaba serivisi yose ushaka yaba kongera ubwishingizi, kugura ubwishingizi, kubwishyura, gushaka icyemezo cy’ubwingizi n’izindi kandi byose bigakorerwa aho uherereye.

Izi serivisi kandi ushobora no kuzibona ukanze *775*4#, ubundi ugakurikiza amabwiriza.

Bahizi avuga ko ikoranabuhanga nk’iri rituma “wongera umubare w’abashobora kukugana, umubare w’ababona serivisi zihuse, umubare w’abashobora kumenya ubwishingizi, ukaba wongereye n’umubare muri rusange ugira ubwishingizi mu gihugu”.

Ushinzwe ubucuruzi muri BK Insurance, Alice Rwagasana, yavuze ko iri koranabuhanga barishyize hanze mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe umukiliya kugira ngo barusheho guha serivisi nziza ababagana.

Ati “Twatangije ubu buryo kuko intego yacu ari guha ubwishingizi abatugana, mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bwegereye buri wese. Ni muri urwo rwego twatangije ubu buryo kugira ngo tworohereze abatugana ndetse n’abandi bose bifuza kutugana.”

Ubuyobozi bwa BK Insurance bwavuze ko amakuru yose y’abakiliya azajya abikwa neza nk’uko abikwa umuntu yigiriye ku mashami yayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages