00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Prime Life Insurance bahawe impamyabushobozi mu by’ubwishingizi

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 28 February 2026 saa 05:34
Yasuwe :

Prime Life Insurance ku bufatanye na Kaminuza itanga amahugurwa ku mitangire ya serivisi z’ubwishingizi (Insurance Training College; ITC) cyo muri Uganda, yahaye impamyabushobozi abakozi bayo 16 mu bijyanye n’ubwishingizi.

Byatangajwe ku wa 27 Gashyantare 2025, ubwo ibi bigo bifatanyije n’icyitwa n’ishuri MAT Abacus rihuza ibikorwa bya Kaminuza ya ITC mu Rwanda byizihizaga ibi birori.

Abahawe impamyabushobozi basoje amahugurwa ajyanye no kongera ubumenyi mu by’ubwishingizi ndetse no gutanga serivisi ku buryo bw’ubunyamwuga. Aya mahugurwa bari bayamazemo amezi atatu.

Umuyobozi wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent yeretse abasoje amahugurwa ko babitezeho byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubwishingizi.

Ati “Musanzwe muri abakozi beza ariko mwongereho n’ubumenyi mukuye mu masomo mwahawe, mukemura ibibazo by’abaturage, mubasobanurira ibyiza byo kugira ubwishingizi kandi rwose twizeye ko bizatanga umusaruro.”

Habarurema yavuze ko aya mahugurwa asanzwe ahabwa abakozi ba Prime Life Insurance bakeneye guhugurwa cyangwa kurushaho kunguka ubundi bumenyi bujyanye n’ubwishingizi.

Ishimwe Martin wahize abandi muri aya mahugurwa yavuze ko byamusabye imbaraga nyinshi cyane kuko yabifatanyaga n’akazi ariko kubera intego yari yihaye abigeraho.

Ati “Byansabye imbaraga nyinshi kugira ngo mbigereho kuko nabifatanyaga n’akazi ariko kubera ko nashakaga kwiyungura ubundi bumenyi ku mitangire ya serivisi no kurushaho gusobanurira abakiliya ubwishingizi icyo ari cyo cyane ko hari ababa batabyumva, byanteye imbaraga kugeza mbigezeho.”

Yavuze ko we na bagenzi be biteguye guhindura imyumvire y’abaturage batarasobanukirwa akamaro k’ubwishingizi kandi bizeye ko bizatanga umusaruro mwiza.

Umuyobozi wa Kaminuza ya ITC, Mr. Saul Sseremba, yashimiye abanyeshuri basoje amahugurwa avuga ko ibyo bize bakwiye kurushaho kubishyira mu bikorwa no kugaragaza umusanzu wabo mu Banyarwanda.

Ati “Mumenye ko nubwo muhawe impamyabushobozi bitarangiriye aha. Mugende mugaragaze impinduka mu baturage.Tubitezeho ibisubizo bikemura ibibazo biri mu baturage.”

Yakomeje ababwira ko ubwishingizi bujyanye n’abantu. Bureba gukumira ibyago bihungabanya imiryango, ubucuruzi n’ibikorwa remezo mu gihe byangiritse, ko mu byo bashinzwe bitari ukugurisha ubwishingizi gusa ahubwo ari no gutanga icyizere ku babagana.

Abahawe impamyabushobozi barimo abagabo icyenda n’abagore barinsdwi basanzwe ari abakozi ba Prime Life Insurance. Ni impamyabushobozi zitanzwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda ku bufatanye na Kaminuza ya ITC yo muri Uganda.

Prime Life Insurance ku bufatanye na Kaminuza ya ITC, yahaye impamyabushobozi abantu 16 basoje amahugurrwa y'ibijyanye n'imitangire ya serivisi z'ubwishingizi
Abahawe amahugurwa mu bijyanye n'ubwishingizi basanzwe ari abakozi ba Prime Life Insurance
Prime Life Insurance na Kaminuza ya ITC yo muri Uganda bifatanye mu gutanga amahugurwa mu by'ubwishingizi
Ishimwe Martin wahize abandi yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gufasha abaturage gusobanukirwa akamaro k'ubwishingizi
Umuyobozi wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent yashimiye abahuguwe abasaba kuzarushaho gutanga serivisi zinonze
Umuyobozi wa Kaminuza ya ITC, Saul Sseremba, yashimiye abasoje amahugurwa abasaba gutanga ibisubizo by'ibibazo abaturage bibaza

Amafoto: Iraguha Jotham


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages