Isosiyete Elephant Busness Group Ltd isanzwe yohereza amafaranga, yatangije ubufatanye na Ria Money Transfer, ikigo cyo muri Amerika cyohereza amafaranga ku rwego mpuzamahanga ngo bikazafasha diaspora nyarwanda kohereza amafaranga mu Rwanda.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wa Elephant Busness Group Sinayobye Denis, ngo iki kigo basinyanye amasezerano batangiye gukorana mu Kwakira. Ria ikorera ku Isi hose mu bihugu 136, ikagira amashami agera ku bihumbi 170 muri ibyo bihugu ikoreramo.
Aganira n’umunyamakuru wa IGIHE ku buryo Ria yohereza amafaranga, yagize ati “ Ikora nk’ubundi buryo mpuzamahanga busanzwe bukoreshwa mu kohererezanya amafaranga; ikora nka MoneyGram, Western Union n’izindi.” Yongeyeho ko aho bitandukaniye ari mu biciro gusa.
Ubu buryo bukunze gufasha abagize diaspora mu bihugu bitandukanye kugeza amafaranga ku bo basize mu bihugu bavukamo, ubu ikaba yarafunguye amarembo mu Rwanda binyuze mu bufatanye na Sosiyete Elephant Business Group (CashExpress Money Transfer).
Elephant Busness Group, ni ikigo cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda. Cyatangiye gukora mu mwaka wa 2010.



















TANGA IGITEKEREZO