00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RBS n’Urugaga rw’abikorera mu gukangurira abacuruzi amabwiriza y’ubuziranenge

Yanditswe na

Theogene Ishimwe .

Kuya 22 August 2012 saa 11:57
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge(RBS) n’urugaga rw’abikorera, kuwa Gatatu tariki 22 Kanama basinye amasezerano y’ubufatanye agamije gukangurira no gufasha abikorera kuzuza amabwiriza y’ubuziranenge, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bahura nabyo mu bucuruzi bitewe no kutubahiriza cyangwa kutamenya ayo mabwiriza.
Umuyobozi mukuru wa RBS Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko aya masezerano agamije gufasha abikorera barimo abanyenganda, abacuruzi, abinjiza ibicuruzwa mu gihugu n’ababisohora (…)

Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge(RBS) n’urugaga rw’abikorera, kuwa Gatatu tariki 22 Kanama basinye amasezerano y’ubufatanye agamije gukangurira no gufasha abikorera kuzuza amabwiriza y’ubuziranenge, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bahura nabyo mu bucuruzi bitewe no kutubahiriza cyangwa kutamenya ayo mabwiriza.

Umuyobozi mukuru wa RBS Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko aya masezerano agamije gufasha abikorera barimo abanyenganda, abacuruzi, abinjiza ibicuruzwa mu gihugu n’ababisohora hanze y’igihugu, gusobanukirwa n’iby’amabwiriza y’ubuziranenge kuko abenshi bajya mu bucuruzi batazi ayo mabwiriza bikabatera ibibazo birimo igihombo.

Ati “hari abacuruzi barangura ibicuruzwa babivana mu bihugu byo hanze, babigeza mu Rwanda bagasanga ntibyemewe, ibyinshi bisubira hanze, ibyo bigatera igihombo uwari wabiranguye bitewe n’uko mbere yo kujya kurangura atari azi amabwiriza y’ubuziranenge ku bicuruzwa byinjira mu Rwanda’’.

Bagabe akomeza avuga ko hari abacuruzi b’Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa hanze,byagerayo ntibyemererwe gucuruzwayo kuko bitujuje amabwiriza y’ubuziranenge y’icyo gihugu, nyamara ngo mbere yo kwohereza ibicuruzwa mu gihugu runaka, abacuruzi bakagombye kubaza RBS amabwiriza y’ubuziranenge y’icyo gihugu kuko RBS ifite ubushobozi bwo kubimenya.

Namara Anington wo mu rugaga rw’Abikorera avuga ko amasezerano hagati ya RBS nabo azafasha mu ngamba zo kumenyekanisha akamaro k’ubuziranenge ku bicuruzwa.

Avuga ko bimwe mu bicuruzwa nk’umutobe n’ubuki bizitirwa no kutuzuza amabwiriza y’ubuziranenge bigatuma bitarenga igihugu ngo bicuruzwe hanze.

Nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi mukuru wa RBS, ngo hari abikorera bakunda gutunganya ibicuruzwa byabo mu buryo bworoshye budahenze, bigatuma batubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge.

Namara Anington we abona ko hari igihe ibikorwa bijyanye no kubahiriza ubuziranenge bihenda ariko ni ngombwa kubikora.
Ati: ‘’Nubwo ibikorwa byo kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge bishobora gutwara amafaranga , abacuruzi bakwiye kubishoramo amafaranga nk’uko bayashora mu kugura ibikoresho by’uruganda n’ibindi’’.

Hejuru ku ifoto:Umuyobozi mukuru wa RBS, Dr Mark Cyubahiro Bagabe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages