Mu mahugurwa y’iminsi 2, ahuje abayobozi b’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi na za kaminuza zigisha ibijyanye n’ubucuruzi, Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nzeri 2012, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangije uburyo “ Refence Centre” buzafasha Abanyarwanda kubona amakuru y’ubucuruzi ku buryo bworoshye.
Aya mahugurwa arimo kubera i Kigali, yateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi (WTO) , hagamijwe kurebera hamwe uburyo hakongerwa ubushobozi mu bigo by’ubucuruzi ndetse na za kaminuza, mu kugera ku makuru y’ubucuruzi bityo n’abakora abushakashatsi bakabona amakuru yuzuye.
Munyurangabo Jonas, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, yagize ati ”Nishimiye ubu buryo buje mu Rwanda, kuko bugiye kudufasha kurushaho gukora neza akazi mu by’ubucuruzi kuko kizatugezaho amakuru yose nkenerwa mu gukora ubushakashatsi mu bucuruzi”.
Yanongeyeho kandi ko agiye kubwira bagenzi be kujya bifashisha iki kigo mu gushaka amakuru y’ubucuruzi agezweho.
Kaliza Karuretwa, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko aya mahugurwa azafasha abayitabiriye kongera ubumenyi mu guhanahana amakuru no mu gukora abushakashatsi, cyane cyane mu bigo by’abucuruzi by’abikorera ndetse n’ibya Leta, hifashishijwe ubu buryo buzwi ku izina rya “ Refence Centre” cyafunguwe.
Kaliza yongeraho ko ubu buryo bwa Refence Centre ishami rya WTO (World Trade Organasation Centre), gifite ubushobozi buhanitse bwo gutanga amakuru anyuranye ajyanye n’ubucuruzi bukorerwa mu gihugu, ndetse no hanze yacyo ku buryo abanyeshuri biga muri za kaminuza zigisha ubucuruzi n’ishoramari bazajya bacyifashisha mu gushaka amakuru yose ashoboka, mu gihe bakora ubushakashatsi ku bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi. Ubu buryo bwashyizweho buzafasha kizajya butanga amakuru ku buntu.



















TANGA IGITEKEREZO