00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugura ibikorwa remezo bya Rwandatel, bizatuma Airtel izamuka vuba mu isoko

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 21 April 2012 saa 03:57
Yasuwe :

Isosiyete y’itumanaho Bharti Airtel iherutse kwinjira mu isoko ry’itumanaho mu Rwanda, yazanye imbaraga zigaragara kandi zishobora gutuma ihangana byihuse na bakeba bayo MTN na TIGO.
Iyi sosiyete y’Abahinde iherutse kugura iminara y’itumanaho rigendanwa yahoze ari iya Rwandatel, kuri Miliyoni 15.5 z’amadolari y’Amerika ( Mliyari 9.3 Frw).
Ukoze isesengura, usanga mu by’ukuri iyi sosiyete yarakoze umubare muzima, kuko akenshi igituma sosiyete z’itumanaho nshya zitinda kwigarurira isoko ni (…)

Isosiyete y’itumanaho Bharti Airtel iherutse kwinjira mu isoko ry’itumanaho mu Rwanda, yazanye imbaraga zigaragara kandi zishobora gutuma ihangana byihuse na bakeba bayo MTN na TIGO.

Iyi sosiyete y’Abahinde iherutse kugura iminara y’itumanaho rigendanwa yahoze ari iya Rwandatel, kuri Miliyoni 15.5 z’amadolari y’Amerika ( Mliyari 9.3 Frw).

Ukoze isesengura, usanga mu by’ukuri iyi sosiyete yarakoze umubare muzima, kuko akenshi igituma sosiyete z’itumanaho nshya zitinda kwigarurira isoko ni uko usanga ziba zitagera mu gihugu hose, kandi zikirwana no kubaka iminara. Ibi rero Airtel ishobora kuba yarabibonye rugikubita kuko itumanaho rya Rwandatel bizwi ko ryageraga mu Rwanda hose.

Airtel ije guhangana na MTN yabanje mu kibuga mu 1998 ubu ifite abafatabuguzi 2,892,827 na TIGO yatangiye mu 2009 ubu ifite abafatabuguzi 1,553, 367. Iyi sosiyete nshya ishobora kuzashyira ibiciro hasi kugira ngo yigarurire aba bafatabuguzi ba mukeba wayo.

Muri Nzeli 2011, nibwo Airtel yahawe uburenganzira bwo kuza gukorera mu Rwanda, ikaba yarashoye miliyoni 45 z’amadolari y’Amerika mu bikorwa byo by’itumanaho muri iki gihugu.

Rwandatel yagurishije iyi minara, muri Mata 2011 yambuwe uburenganzia bwo gucuruza itumanaho rigendanwa na RURA, bitewe n’uko itari yujuje ibiri mu masezerano y’itangwa rya serivisi z’itumanaho.

Umuyobozi wa Rwandatel Mugisha Richard, yatangarije The New Times ko hari n’ibindi bikorwa remezo bashyize ku isoko ubu bitegereje abaguzi beza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages