Symphony International, uruganda rusanzwe rukorera mu Bwongereza, rufatanije na Packaging Solution isanzwe itumiza hanze amashashi atangiza ibidukikije, bagiye kubaka i Kigali, uruganda ruzajya rukora amashashi yo gutwaramo ibintu atangiza ibidukikije.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The New times, ivuga ko ibi byatangajwe na Phillipe Michon, ushinzwe ubujyanama mu by’ubumenyi mu ruganda rwa Symphony Internatiional, ubwo yari i Kigali yaje kuvugana n’ubuyobozi itangizwa ry’ibikorwa byarwo mu Rwanda.
Michon yagize ati “ inyigo y’uyu mushinga yakozwe na leta y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Dushaka gushyira iri koranabuhanga ryacu mu Rwanda, mu rwego rwo gutanga ibikoresho bikozwe muri pulasitike(plastique) bitabangamira ibidukikije”. Yongeyeho ko inyigo yagaragaje ko uyu mushinga ufite akamaro kandi ko uzafasha inganda zo muri aka gace kubona ibyo zipfunyikamo ibyo zikora.
Kuba mu Rwanda nta ruganda rwakoraga aya mashashi yo gupfunyikamo, ngo byatumaga abafite inganda bagomba kuyatumiza hanze, bikagira ingaruka mu ihenda ry’ibiva mu nganda zabo, bikanabangamira imicururize ku masoko mpuzamahanga.
Kabera Vianney, ukuriye Ikigo gishinzwe Gucuruza ku masoko yo mu Burayi, ibicuruzwa bikiri bishya(fresh products) bipfunyitse mu mashashi, yari aherutse gutangaza ko leta nitagira icyo ikora, abacuruzi bo mu Rwanda bazakomeza kwibura kuri aya masoko. Yagize ati “ Niba tugitumiza mu mahanga ibyo dufungamo ibicuruzwa byacu, nta kuntu twashobora guhangana n’abandi ku masoko mpuzamahanga, dukoresha amadolari y’Amerika agera ku 10.000 mu kwezi dutumiza mu mahanga ibyo dupfunyikamo kandi bigira ingaruka mbi ku bucuruzi bwacu, iki ni ikintu leta yagakwiye kwitaho cyane”.
Michon avuga ko uru ruganda ruzatangira rutanga ibi bikoresho mu Rwanda, ariko akavuga ko ruzatanga aya mashashi no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Faustin Mbundu, ukuriye Urugaga rw’Abikorera ku giti cyabo, yashimye iki gitekerezo, avuga ko kizongera iterambere mu mikorere y’Inganda zo mu Rwanda, bikanazifasha guhangana ku masoko yo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Gusa abandi bahanga mu bucuruzi, nabo bavuga ko ibicuruzwa byo mu Rwanda bitajyaga bibasha kwitwara neza ku masoko mpuzamahanga bitewe no kuba bifunzwe (bipfunyitse nabi).
Uru ruganda ruziye igihe kuko mu minsi ishize Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi Kanimba François, yari yatangaje ko hakiri ikibazo kibangamiye inganda ntoya n’iziciriritse aricyo cy’ibyo bapfunyikamo ndetse avuga ko batarabona umushoramari wakora ibi bikoresho.



















TANGA IGITEKEREZO