Nyuma y’aho iguriro rya kijyambere Simba Supermarket rihuye n’isanganya y’inkongi y’umuriro, bikanyura mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu, ubuyobozi bwaryo buramara impungenge abarigana ko ryakomeje gukora nk’uko bisanzwe.
Iyi mpanuka y’umuriro yibasiye iri guriro tariki ya 19 Werurwe uyu mwaka, ituma ibicuruzwa bitari bike kimwe n’ibikoresho bihatikirira.
Nk’uko Charles Gasana, umuyobozi wa Simba Supermarket abitangaza ibyangiritse byasimbujwe ibindi ku buryo ubu imirimo ikomeza nk’uko byari bisanzwe.
Aramara impungenge ababagana ko bashobora kubona buri kimwe cyose bakeneye, kandi ku biciro biciriritse ugereranije n’ahandi.
Simba Supermarket ni iguriro rya kijyambere rikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako izwi ku izina rya Centenary House.
Amafoto/ Steven Ndizeye


















TANGA IGITEKEREZO