00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yahawe uruhushya rwo gukorera muri Kenya

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 5 December 2012 saa 10:29
Yasuwe :

Ubyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali BK, buratangaza ko buri gutunganya ibiro buzatangira gukoreramo mu ntangiriro z’umaka wa 2013 i Nairobi mu gihugu cya Kenya nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kuhatangirira ibikorwa bya BK.
Gatera James, umuyobozi wa BK, aganira na IGIHE yasobanuye ko ibi biro bizaba ari ibyo gutangira kwamamaza ibikrowa n’ibyiza byabo atari ibiro byo gutanga no kwakira amafaranga n’izindi serivisi nk’izo basanzwe batanga mu Rwanda. Ati “Tuzakingura Office muri Nairobi. (…)

Ubyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali BK, buratangaza ko buri gutunganya ibiro buzatangira gukoreramo mu ntangiriro z’umaka wa 2013 i Nairobi mu gihugu cya Kenya nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kuhatangirira ibikorwa bya BK.

Gatera James, umuyobozi wa BK, aganira na IGIHE yasobanuye ko ibi biro bizaba ari ibyo gutangira kwamamaza ibikrowa n’ibyiza byabo atari ibiro byo gutanga no kwakira amafaranga n’izindi serivisi nk’izo basanzwe batanga mu Rwanda. Ati “Tuzakingura Office muri Nairobi. Baduhaye ‘Licennce’ yo gukingura. Uyu mwaka turaba turangije gutunganya aho tuzaba turi gukorera. Tuzaba tumenyekanisha icyo BK ikora n’umukiriya wacu utugana ushaka kumenya ibyo dukora tukamufasha.”

Umuyobozi wa BK avuga ko gufungura ishami rya Banki ya Kigali muri Kenya bizafasha abakiriya bayo baba muri iki gihugu, kuko hari uburyo bazajya boroherezwa.

Gatera avuga ko bifuje gufungura icyarimwe n’iri shami muri Uganda ariko bakananizwa, bityo bakaba barahisemo kuba bahereye muri Kenya mu gihe bacyiga isoko n’imikorere byo muri Uganda.

Muri Raporo y’imari iheruka kumurika tariki ya 31 Ugushyingo 2012, Banki ya Kigali ari na yo ifite imitungo myinshi ugereranyije n’ayandi mabanki mu Rwanda, yagaragaje ko uyu mwaka wa 2012 yungutse ku ijanisha rya 53,4%.

Muri iyi raporo BK yagaragaje ko amafaranga yose hamwe yinjije ari miliyari 26 na milyoni 600 y’u Rwanda. Banki ya Kigali yagaragaje ko ikuyemo ayakoreshejwe, amafaranga y’inyungu yungutse muri uyu mwaka wa 2012 ari miliyari umunani na miliyoni 900.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages