WhatsApp ikoreshwa n’abarenga miliyari buri munsi izaba igerageza porogaramu yayo nshya izafasha abantu kuganira n’abatanga serivisi zitandukanye z’ubucuruzi bifuza banyuze kuri uru rubuga.
Itangazo yasohoye rigira riti “Turi kubaka no kugerageza uburyo bushya buzakoreshwa hifashishijwe porogaramu y’ubucuruzi itishyura ‘WhatsApp Business app’ ku bigo bito ndetse ikazaba igisubizo kuri sosiyete nini zifite abakiliya benshi mu mpande zitandukanye z’isi nk’izikora mu bwikorezi bw’ibintu n’abantu mu kirere, ubucuruzi bwo kuri murandasi, amabanki n’ibindi.”
Rikomeza rivuga ko byakorohera umuntu kugura umwenda mu iduka runaka cyangwa ugahaha umugati wohereje ubutumwa kuri WhatsApp kuruta ubundi buryo busanzweho.
Ubu buryo bukiri mu igerageza buzorohereza sosiyete, ibigo bikomeye n’abantu ku giti cyabo kuganira n’ababakurikira binyuze kuri uru rubuga no guhabwa amakuru y’ikigo wahisemo.
WhatsApp Business App ikiri mu igeragezwa kuyikoresha ni ubuntu gusa WhatsApp ivuga ko mu minsi iri imbere izajya yishyuza abazayikoresha.
Sosiyete zikomeye zizajya ziba zifite ubushobozi bwo koherereza ubutumwa abakiliya bazo zibamenyesha impinduka zabaye nk’amasaha y’ingendo z’indege n’ibindi. Izizemererwa gukoresha ubu buryo zizashyirwaho akamenyetso kazerekana ko zamaze gukorerwa igenzura.
Uru rubuga rwatangiye mu 2009, rwaje kugurwa na Facebook kuri miliyari $22 mu 2014. Facebook ntabwo yakunze kwibanda kuri WhatsApp ahubwo yashyize imbaraga mu kwamamaza inyuze kuri application yayo ya Messenger kuva muri Nyakanga.
Reuters yatangaje muri Werurwe ko amafaranga menshi yinjizwaga na WhatsApp yaciwe ibigo by’ishoramari bishaka kuvugana n’abakiliya babyo.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri WhatsApp, Matt Idema, ntiyatangaje igihe ubu buryo buzatangira gukoreshwa n’uko bateganya kwishyuza. Yagize ati “Nta makuru ahagije dufite ku bijyanye n’uburyo bizakorwamo.”
Urubuga rwa WhatsApp ntirujya rutambutswaho ubutumwa bwamamaza hagamijwe guha ubwisanzure abarukoresha.



















TANGA IGITEKEREZO