00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rw’amata y’ifu rwa Inyange rugurira aborozi toni miliyoni 2,8 z’amata buri kwezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 June 2025 saa 09:47
Yasuwe :

Umuyobozi wa Inyange Milk Powder Plant, James Kagaba, yatangaje ko mu mezi 11 uru ruganda rumaze rutangiye, kuri ubu rugura ku borozi amata arenga litiro 2.800.000 buri kwezi, akorwamo amata y’ifu acuruzwa mu nganda nini z’imbere mu gihugu no mu bindi bihugu bitandukanye.

Yavuze ko byibuze buri kwezi rukoresha arenga miliyari 7,8 Frw ajya mu bahinzi barugemuraho umukamo w’inka zabo.

Yabitangaje ku wa 27 Kamena 2025, ubwo uru ruganda rwasinyanaga amasezerano n’uruganda rwa Africa Improved Foods (AIF), rukora ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri birimo ifu ya ‘Shisha Kibondo’.

Kagaba yavuze ko uru ruganda ayobora rufite ubushobozi bwo gutunganya amata y’ifu apima toni 40 ku munsi, ariko ko kuri ubu rutunganya toni 25 ku munsi, bitewe n’ubusabe urwo ruganda ruba rufite imbere mu gihugu no hanze.

Yagize ati “Muri aya mezi 11 uruganda rufunguye, dufite amata ajya Tanzania, dufiteyo abakiliya nka batatu, mu Rwanda na ho tuhafite abakiliya barenga 10 barimo amahoteli manini n’inganda, muri Kenya dufiteyo ikigo kimwe kigura, muri Ghana dufiteyo ikigo kimwe kigura, muri Turikiya dufiteyo abakiliya, n’ahandi nko muri Syria na Oman.”

Mu bakiliya bo mu gihugu imbere uru ruganda rwari rufite hiyongereyeho Africa Improved Foods (AIF), ibizatuma byibuze agera kuri miliyoni 25$ yakoreshaga mu gutumiza hanze amata y’ifu, aguma mu gihugu agateza imbere aborozi.

Umuyobozi wa AIF mu Rwanda, Abraham Mathai, yavuze ko gutangira gukorana n’uru ruganda rwa Inyange, bizatuma bahagarika gutumiza hanze amata y’ifu angana na toni ibihumbi 300 ku mwaka, akaba afasha mu kubonera abana bari mu mirire mibi intungamubiri, ku bufatanye na NCDA.

Yagize ati “Impamvu dukeneye aya mata y’ifu, ni uko akubiyemo intungamubiri z’inyongera zikenewe n’abana by’umwihariko abo mu myaka yo hasi, kugira ngo bakure nta bibazo by’imirire mibi bafite.”

Aborozi bagemurira umukamo uru ruganda bavuga ko rwagabakijije igihombo bahuraga na cyo kivuye ku mata y’inka zabo yangirikaga kubera kudatunganywa.

Umuyobozi w’Aborozi mu Karere ka Nyagatare, Elias Gakire, yavuze ko ubu batagihura n’ikibazo cy’aho bagurisha umukamo wabo kuko uru ruganda rwabahaye isoko rifatika kandi rihoraho.

Ati “Umukamo ntushobora kubura isoko, ahubwo igishoboka nk’aborozi ni ugushyiramo ingufu kugira ngo tworore kijyambere, dukame menshi, kugira ngo dushobore kubona amafaranga akomoka kuri ubwo butunzi.”

Kagaba yavuze ko Inyange ifasha aborozi mu buryo butandukanye kugira ngo barusheho kongera umusaruro no kubona amata yujuje ubuziranenge.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko n’ubwo kuri ubu uru ruganda rwibanda ku kugemurira inganda n’ibigo binini bigura imifuka minini y’aya mata y’ifu, hari gahunda y’uko aya mata yatangira no gucuruzwa mu ngano nto ku buryo buri muturage wayashaka yabasha kuyabona mu buryo bumworoheye kandi hafi ye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages