00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurenge SACCO Cyinzuzi wo mu cyaro ubitsemo agera kuri miliyoni 150

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 23 July 2013 saa 03:02
Yasuwe :

Abanyamuryango bagera ku 3000 bashoboye kwiyubakira inzu Umurenge SACCO Cyinzuzi ikoreramo ifite agaciro ka Miliyoni 23, kandi umutungo wayo kugeza magingo aya ukabakaba miliyoni 150.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda ubwo yasuraga Akarere ka Rulindo, yaboneyeho gusura ibikorwa binyuranye birimo Umurenge SACCO Cyinzuzi, aganira n’abanyamuryango bayo bamugaragariza ibyiza bamaze kugeraho bakesha gukorana na SACCO binyuza mu matsinda bakiramo inguzanyo zo kwiteza imbere.
Mukabaziga (…)

Mukabaziga Illuminee mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko n’ubwo hari indi banki yari mu murenge wa Cyinzuzi atigeze akorana na yo ariko aho Umurenge SACCO Cyinzuzi itangiriye, yakoranye na yo ubu ageze ku ntera ishimishije. Agira ati “Nari umuhinzi usanzwe ariko ubu ninjiye mu rwego rw’abacuruzi mbikuye ku gukorana na SACCO.”

Nkikabahizi Anathole, Umucungamari w’Umurenge SACCO Cyinzuzi mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko inyubako yabo yavuye mu misanzu y’abanyamuryango andi akava mu nyungu. Ati “Iyi nyubako yuzuye idutwaye amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri Miliyoni makumyabiri n’eshatu. Yatanzwe n’abanyamuryango andi akomoka ku nyungu. Umutungo wose wa SACCO Cyinzuzi ugera kuri Miliyoni ijana na mirongo itanu.”

Nkikabahizi akomeza adutangariza ko abanyamuryango ba SACCO Cyinzuzi bamaze kugera kuri byinshi kandi iterambere ryabo ryihuta binyuze ku nguzanyo baka binyuze mu matsinda. Atangaza ko nta kibazo cy’abambura banki kuko amatsinda bibumbiyemo abafasha kwibuka igihe cyo kwishyura no gukoresha neza inguzanyo bahawe.

Umurenge SACCO Cyinzuzi yatangiye ifite abanyamuryango 800 ubu igeze ku 3000.

[email protected]

Nkikabahizi Anathole, Umucungamari wa SACCO Cyinzuzi
Umucungamari w'Umurenge SACCO Cyinzuzi agaragariza Minisitiri Kanimba François uko umutungo uhagaze
Mukabaziga Illuminee, ukorana na SACCO Cyinzuzi. Yakoraga ubuhinzi ariko ubu asigaye ari umucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages