Umuhoza w’imyaka 21 y’amavuko ni umwe mu banyamahirwe bamaze gutsindira amafaranga binyuze muri gahunda ya Tigo Rwanda yiswe ‘Imvura y’amafaranga’.
Ubwo yajyaga gufata igihembo cye ku biro bya Tigo kuri uyu wa Gatatu, Umuhoza yavuze ko yatsindiye amafaranga miliyoni eshanu nyuma yo gukina akoresheje amafaranga 500 gusa.
Yagize ati “Banyoherereje ubutumwa bugufi bambwira ko nshobora kohereza ijambo Tigo kuri 155 nkabona amahirwe yo gutsindira amafaranga nuko ntangira kubikora, ejo bundi bampamagaye maze gukoresha amafaranga 500 gusa kuko niyo nari mfite.”
Yakomeje avuga ko aya mafaranga agiye kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga wo korora inkoko, yari amaze igihe atekerezaho ariko akabura ubushobozi.
Umuhoza yashimiye Tigo yateguye iyi gahunda igamije gushimisha abakiriya bayo no kubaha amahirwe yo kwiteza imbere, anashishikariza abataritabira gutangira kuko bari gucikanwa.
Iyi gahunda yiswe ‘Imvura y’amafaranga’ izamara iminsi 90, abafatabuguzi b’umurongo w’itumanaho wa Tigo bakazaba bafite amahirwe yo gukina bagatsindira amafaranga agera kuri miliyoni 20 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO