00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isanwa ry’umuhanda Muhanga-Karongi ryazahuye ishoramari

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 24 February 2026 saa 03:57
Yasuwe :

Abashoye imari mu Karere ka Karongi bashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabasaniye umuhanda Karongi-Muhanga wari umaze igihe utagendeka neza, bavuga ko byakuyeho ibihombo baterwaga no kuba wari umaze udakoze binazamura ishoramari muri aka karere k’ubukeragendo.

Babigarutseho ku wa 22 Gashyantare 2026, ubwo bari bitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ishoramari mu Karere ka Karongi yiswe “Karongi Investment Forum 2026”.

Imirimo yo gusana uyu muhanda wubatswe mu 2000, ukaza gusaza, yongewemo ikibatsi nyuma y’aho Perezida Paul Kagame asabye ko isanwa ryawo ryihutishwa, ubwo yiyamamarizaga kuri site ya Mbonwa ku Karere ka Karongi mu 2024.

Kuri ubu uyu muhanda w’ibilometero 128 waruzuye, ndetse wamaze gushyirwaho amatara n’ibyapa bishya.

Evode Sakindi ufite ikigo gitwara abagenzi itwara abagenzi mu Muhanda Muhanga-Karongi-Kigali, Capital Express, yabwiye IGIHE ko mbere y’uko uyu muhanda usanwa, ikigo cye cyahombaga arenga ibihumbi 900Frw buri kwezi kubera ibinogo byarimo.

Ati “Igihombo cya mbere cyari ugutinda mu nzira. Imodoka yari isanzwe itwara abagenzi inshuro ebyiri yari isigaye ibatwara abagenzi inshuro imwe ku munsi kubera gutinda mu nzira. Ikindi twishyuraga arenga ibihumbi 900Frw buri kwezi mu igaragaje mu gusimbuza ibyuma by’imodoka byacitse kubera ibinogo byari biwurimo”.

Sakindi watangiye gusimbuza imodoka zikoresha lisansi aho amaze kugura bisi enye zikoresha amashanyarazi, avuga ko kimwe mu byabiteye ari uko umuhanda Karongi-Muhanga wamaze gusanwa.

Urimubenshi Aimable, washoye imari i Karongi aho afite uruganda rukora amatafari, Ishuri ryigenga rya Ecole d’Elite afatanyije na bagenzi be, iguriro rigezweho Future Supermarket, n’ubuhinzi bwa avoka mu Ntara y’Iburasirazuba. Yashimye Perezida Kagame wabasaniye Umuhanda Muhanga-Karongi.

Ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika wadukoreye uyu muhanda, biramfasha kwihuta no kuzagera ku ntego yanjye yo kuzaba umukire”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko nyuma y’aho uyu muhanda ukozwe batangiye kubona ubwiyongere bwa ba mukeragerugendo bagana aka karere, kuko uyu muhanda woroheje urujya n’uruza hagati ya Karongi n’uturere tw’Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yavuze ko umuhanda Karongi-Muhanga wazahuye ishoramari kuko mu gihe utari ukoze abashoramari benshi bahitagamo kujya gushora imari kuri Muhazi aho kurijyana i Karongi.

Umuhanda Muhanga-Karongi wazahuye ishoramari i Karongi
Uyu muhanda ukoreshwa n'amakamyo manini avana ibicuruzwa i Kigali byagera i Karongi bikambutswa n'ubwato bijya muri Congo
I Karongi huzuye undi muhanda wa kaburimbo uhuza Inkambi ya Kiziba n'Umujyi wa Karongi
Aha ni ku Mugezi wa Nyabarongo ugabanya Intara y'Amajyepfo n'iy'Iburengerazuba
Uyu muhanda wamaze gushyirwaho ibyapa n'amatara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages