Ibiciro biherutse gutangazwa, bigaragaza ko lisansi igura 1629 Frw (1.235$) mu gihe mazutu ari 1652 Frw (1.253$).
Mu bihugu byo mu Karere, muri Uganda lisansi iri kugura 1.464$ naho mazutu ni 1.373$.
Muri Tanzania, lisansi iri kugura 1.185$ naho mazutu ni 1.15$, muri Kenya lisansi igeze kuri 1.453$ naho mazutu ni 1.321$.
Mu Burundi, lisansi iri ku 1.391$ naho mazutu ni 1.365$ naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, lisansi igeze kuri 1.211$, mazutu yo ni 1.207$.
U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu byo mu karere ku biciro bito bya lisansi na mazutu aho rurangajwe imbere na Tanzania birutanaho 0,05$ mu biciro bya lisansi na 0,103$ kuri mazutu, igakurikirwa na RDC birutana 0,0024$ ku biciro bya lisansi na 0,046$ kuri mazutu.
Ingano ya lisansi yinjijwe mu Rwanda hagati ya Nyakanga 2023 na Kamena 2024 ingana na litiro 290.780.377 naho mazutu ni ingana na litiro 189.715.390.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!