00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ufite amafaranga 500,000 kuri Konti muri BPR ushobora gutombora inzu ya miliyoni 50

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 March 2015 saa 08:36
Yasuwe :

Ufite amafaranga y’u Rwanda 500,000 kuri Konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) ushobora gutombora inzu, kimwe n’uko ufite hejuru y’ibihumbi 50 ushobora gutombora moto cyangwa ibindi muri Poromosiyo “IYUBAKE”.

Kuri uyu wa 24 Werurwe 2015, Banki y’abaturage y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga mu kwizigama bwiswe “IYUBAKE”, aho umuntu ufite kuri Konti ye hejuru y’amafaranga y’u Rwanda bimuhesha uburenganzira bwo kwinjira muri tombola izaba irimo moto, fitigo, amagare, inka, n’ibindi.

Ufite kuva ku bihumbi 500 we bimuhesha uburenganzira bwo kwinjira muri tombola y’igihembo kiruta ibindi byose, kikaba inzu ifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Gisele Ingabire Niyonzima, Ushinzwe iyamamazabikorwa no kongera umusaruro muri Banki y’abaturage, kubitsa inshuro nyinshi ni cyo gikuru cyakongerera amahirwe yo kwegukana igihembo cyo mu cyiciro urimo guhatanira, gusa bigasaba ko uba ufite amafaranga y’ifatizo y’icyo cyiciro (50,000 mu cyiciro cya mbere na 500,000 ku bahatana mu gihembo nyamukuru).

Gisele Ingabire Niyonzima Ushinzwe iyamamazabikorwa no kongera umusaruro muri Banki y'abaturage

Ingabire yagize ati “Kugirango winjire muri tombola y’inzu, usabwa kuba ufite amafaranga y’u Rwanda nibura 500,000 kuri konti yawe, ubundi ukarushaho kubitsa kenshi. N’aho waba ushaka gutombora mu kindi cyiciro usabwa kuba ufiteho nibura 50,000 na bwo ukarushaho kuzigama kenshi kugirango wiyongerere amahirwe.”

Ephrem Turahirwa Umuyobozi mukuru wa Banki y’abaturage yasabye abanyarwanda bose kwitabira kuzigama, dore ko atari na bishyashya kuko no mu muco nyarwanda byariho, aho ku mwero, wasangaga batarira kumara, ahubwo bakazigama imbuto, uwejeje byinshi agahunika mu mutiba cyangwa mu bigega.

Turahirwa yagize ati “Abanyarwanda bakwiye kwitabira kuzigama kuko ari inkingi y’iterambere. Ntiwatera imbere utizigamiye, kandi si ibya none kuko n’aba cyera barizigamaga, aho uwejeje atariraga kumara, ahubwo yazigamaga imbuto, ufite byinshi akazigama mu mutiba, cyangwa agahunika mu bigega.”

Buri wese usanganywe konti muri BPR iriho amafaranga twavuze haruguru, afite amahirwe muri Poromosiyo “IYUBAKE” kimwe n’undi wayifunguza akabasha kuyagezaho kuko na we bihita bimwinjiza muri tombola.

Turahirwa Umuyobozi mukuru wa Banki y'Abaturage y'u Rwanda

Ibigomba gutomborwa muri rusange ni inzu nk’igihembo gikuru, Mudasobwa zigendanwa (Laptops), moto, inka, amagare, amatelefoni, inyakiramashusho (TVs) Dekoderi, ibyuma bikonjesha (Fridges) n’ibindi, ibyoroheje bikazajya bitomborwa buri cyumweru.

Poromosiyo “IYUBAKE” yatangijwe kuri uyu wa 24 Werurwe izasozwa muri Nzeri 2015, muri aya mezi 6, abakozi ba Banki y’abaturage bakazazenguruka mu gihugu hose baganira n’abakiliya bayo banabasobanurira ibyerekeye iyi poromosiyo, banabasobanurira akamaro ko kuzigama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages