00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwaserukanye ikawa, icyayi n’ubuki mu Imurika Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi mu Bushinwa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 November 2024 saa 07:24
Yasuwe :

Ibihugu birenga 152 byo hirya no hino ku Isi birimo n’u Rwanda byahuriye mu Mujyi wa Shanghai byitabiriye Imurika Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi ritegurwa n’u Bushinwa kuva mu 2018, ubu riri kuba ku nshuro ya karindwi.

Iri murika ni gahunda ngari yatangijwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, agamije kwagura amarembo y’ubuhahirane hagati y’u Bushinwa n’ibindi bihugu by’Isi.

Abantu bamurika nibura 1000 bitabiriye baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi, mu gihe abarenga ibihumbi 10 bazitabira nk’abaguzi cyangwa se abareba ibimurikwa.

Riri kubera mu nyubako ngari izwi nka National Convention & Exhibition Center. U Rwanda ni kimwe mu bihugu aho byitezwe ko rumurika bimwe mu bicuruzwa byiza byarwo birimo icyayi, ikawa, ubuki, urusenda n’indi mitako ikozwe n’intoki.

U Rwanda kandi rwaserukanye itsinda ry’abana bato bavuga Igishinwa baririmbira abanyura kuri stand yarwo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Li Qiang, ni we wafunguye iri murika, avuga ko igihugu cye cyiyemeje gufungurira amarembo ibindi by’Isi hagamijwe inyungu rusange.

Inshuro esheshatu za mbere, iri murika ryarengeje amafaranga yari yitezwe kwinjira kuko yageze kuri miliyari 420$, mu gihe sosiyete zirenga 1130 zo mu bihugu bitandukanye by’Isi zaboneyeho umwanya wo kumurika ibyo zikora.

Mu bindi bihugu bya Afurika byitabiriye, harimo u Burundi bwaserukanye ikawa, Madagascar ishaka kwereka amahanga uburyo yabyaza umusaruro umusaruro wayo ukomoka ku mafi by’umwihariko ukaba wagana ku isoko ry’u Bushinwa, Ethiopia, Nigeria n’ibindi.

U Bushinwa ni igihugu cya kabiri gifite ubukungu bunini ku Isi bubarirwa asaga miliyari ibihumbi 17,8$, ni icya kabiri mu kugira isoko rigari kuko ribarirwa agaciro ka miliyari ibihumbi 6,69$.

Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa yavuze ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kuzamuka umwaka ku wundi, ko mu gihembwe gishize, bwazamutse ku kigero cya 4,8%, igipimo kiri mu bya mbere mu bihugu bikomeye ku Isi.

Ati "Gufungurirana amarembo, ni amahame y’ingenzi u Bushinwa bwiyemeje. Uruhande rwose umuryango mpuzamahanga wafata, ntabwo u Bushinwa buzava kuri gahunda yabwo bwiyemeje, ahubwo tuzakomeza umuhate wo gukorana n’Isi kandi u Bushinwa bwiteguye ubuhahirane bufitiye inyungu buri wese, hagamijwe ineza y’abatuye Isi."

Yavuze ko Isi iri guhura n’inzitizi nyinshi zibangamiye iterambere ry’ubukungu n’amahoro, gusa uko byagenda kose, ibyo byakemurwa n’imikoranire nk’inzira iganisha ku mahoro arambye, umudendezo n’ituze.

Byitezwe ko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Sebahizi Prudence, atanga ikigaruka ku mpinduka mu bukungu zibereye ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kugira ngo bigere ku iterambere rirambye.

Mu 2023, ubucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwageze kuri miliyoni 500 z’Amadorali ya Amerika. Ni izamuka rya 16,5% ugereranyije n’umwaka wa 2022.

Ubucuruzi bw’ibihugu byombi cyangwa ibyo u Rwanda ruvana mu Bushinwa cyangwa rwoherezayo byari bifite agaciro ka miliyoni 477$ mu 2023.

Mu mezi atatu ya mbere ya 2023, ibyo u Bushinwa buvana mu Rwanda byageze kuri miliyoni 35$, bisobanuye inyongera ya 183%.

Guhera mu 2003, imishinga 118 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959,7$ aho yatanze akazi ku bantu 29.902.

Nko mu 2022, imishinga y’ishoramari u Rwanda rwakiriye, iyavuye mu Bushinwa yari ku isonga kuko igera kuri 49 aho yari ifite agaciro ka miliyoni 182$.

Ibihugu birenga 152 byo hirya no hino ku Isi birimo n’u Rwanda byahuriye mu Mujyi wa Shanghai byitabiriye Imurika Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi ritegurwa n’u Bushinwa
Iri murikagurisha ryahindutse amahirwe y'ubucuruzi ku bihugu bya Afurika birimo n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .