Iri murikagurisha rizwi nka Fruit Logistica, riri kuba ku nshuro yaryo ya 33, ryitabiriwe n’abamurikabikorwa 2.600 baturutse mu bihugu 90 ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu bisaga 150.
U Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Ambasade y’u Rwanda mu Budage n’abahagarariye ibigo 15 byo mu Rwanda bikora ibijyanye no kohereza imboga n’imbuto mu mahanga.
Ni ibigo byiteze umusaruro mwinshi uzava mu kwitabira iri murikagurisha, harimo nko kunguka amakuru mashya y’uko iyi mirimo ikorwa, gukugurisha ibikomoka mu Rwanda no kwagura amasoko muri rusange.
Ibi bigo byahurije hamwe imbaraga mu kugaragaza ibikomoka mu Rwanda, kubaka ubufatanye bushya no kurushaho kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Uretse kuba ari imurikagurisha ry’imboga n’imbuto, Fruit Logistica ni urubuga ruhuza abahinzi, abacuruzi, abaguzi, abatanga serivisi z’ubwikorezi n’abahanga ibishya baturuka hirya no hino ku Isi.
Muri iri murikagurisha Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, yaganiriye n’ibigo bitandukanye.
Abahagarariye ibigo byo mu Rwanda na bo batangiye kuganira na bagenzi babo bo mu bindi bihugu bari bagiranye amasezerano mu mwaka ushize ubwo u Rwanda twitabiraga iri murikagurisha rikomeye mu Isi.
Kwitabira k’u Rwanda muri Fruit Logistica 2026 kwitezweho gufungurira amayira mashya abohereza ibicuruzwa mu mahanga, mu gihe bizashyira Igihugu mu bikomeye mu bucuruzi bw’imboga n’imbuto ku Isi.
U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu bijyanye no kongera umusaruro w’imboga n’imbuto umunsi ku wundi.
Nk’ubu mu minsi ine, ni ukuvuga kuva tariki 26-30 Mutarama 2026, u Rwanda rwinjije arenga miliyari 10.854.187$ (arenga miliyari 15,7 Frw) yavuye muri toni 8500 z’ibyoherejwe.
Toni 427 z’imboga zoherejwe, zinjije 474.594$. Imboga zoherejwe mu Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Budage, u Bufaransa, ibihugu byo muri Afurika.
NAEB yatangaje u Rwanda rwohereje toni 627 z’imbuto zirwinjiriza 745.216$. Zoherejwe mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bwongereza, Espagne n’ibihugu bya Afurika.
Rwohereje kandi toni 30 z’indabo, zinjije 250.468$. Zoherejwe mu Buholandi n’u Bwongereza.
Ibindi bikomoka ku buhinzi b’ubworozi bingana na toni 5.787 byoherejwe mu mahanga, byinjirije u Rwanda 2.906.981$, byoherejwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Oman n’ibihugu bya Afurika
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Ukuboza 2025 yatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu 2025 byari bimaze kwinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 893,1$.
Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST2), u Rwanda rufite intego ko amadovize yinjinzwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga azagera kuri miliyari 1,5$ ku mwaka bitarenze mu 2029.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!