00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo Rwanda yabonye Umuyobozi mukuru mushya wungirije

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 June 2015 saa 06:58
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya Tigo Rwanda, yatangaje ko yagize Chantal Umutoni Kagame, Umuyobozi mukuru wungirije.

Chantal amaze imyaka igera kuri 17 akora mu bijyanye n’itumanaho, yageze muri Tigo Rwanda mu mwaka wa 2009 ndetse agira n’uruhare runini mu iterambere ry’iyi kompanyi.

Yari asanzwe akora nk’ukuriye ishami ry’ubucuruzi ndetse n’ibikorwa, azatangira imirimo mishya tariki ya 19 Kamena 2015.

Afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ umutungo.

Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Tongai Maramba, yatangaje ko yishimiye gukorana bya hafi n’umuntu ufite uruhare runini muri Tigo Rwanda.

Yakomeje avuga ko hari amahirwe menshi ari imbere ndetse ko Chantal azaba umuyobozi mwiza mu bakozi beza Tigo isanzwe ifite.

Agira icyo atangaza kuri uyu mwanya, Chantal yagize ati “ Nishimiye cyane guhabwa inshingano nshya muri Tigo. Ikompanyi isanzwe ikomeye, iyobowe neza kandi ikomeje gutera imbere ari nako dukomeje kugeza serivisi nziza ku bakiriya bacu mu Rwanda. Dufite umuyobozi mukuru mwiza n’ikipe nziza, niteguye gukorana n’andi mashami mu bushobozi bushya.”

Tigo Rwanda ifitwe na sosiyete y’itumanaho ya Millicom itanga serivisi zitandukanye z’itumanaho.

Mu Rwanda, Tigo ifite abakiriya barenga miliyoni 2.5, ndetse yashoye miliyoni 310 z’amadolari ya Amerika kuva yatangira ibikorwa, na miliyoni 80 z’amadolari ziherutse gutangazwa nk’amafaranga agiye gushyirwa mu bikorwa byayo mu myaka itanu iri imbere.

Iyi kompanyi iherutse gutangiza serivisi ya Tigo Sugira ifasha abantu kuzigama amafaranga yabo bakoresheje Tigo Cash.

Binyuze muri Millicom, Tigo Rwanda yashoye miliyoni imwe y’amadolari mu kigo cy’ikoranabuganga ‘Think’ kigamije guteza imbere urubyiruko.

Chantal Umutoni Kagame wagizwe Umuyobozi mukuru wungirije
Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Tongai Maramba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages