00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yasubije abacuruzi bo mu Rwanda bacunaguzwa iyo bajyanyeyo amata

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 November 2024 saa 02:50
Yasuwe :

Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko hagiye gusuzumwa imbogamizi zagaragajwe n’Abanyarwanda bohereza amata muri icyo gihugu, bavuga ko bacunaguzwa bacibwa imisoro myinshi, ihabanye n’amabwiriza agenderwaho mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Wungirije muri Tanzania, Exhaud Kigahe, yatangaje ko iyo habonetse ibibazo byo kutishimira amabwiriza y’ubucuruzi yashyizwe na kimwe mu bihugu bigize EAC, biganirirwa hamwe.

Ati “Icyo kibazo kijyanye n’amabwiriza y’ibijyanye na gasutamo bigenderwaho muri EAC. No mu gihe habayeho kutabyishimira, hakurikizwa inzira zemewe.”

Mu nama ihuriza hamwe ingaga z’abacuruzi bo muri EAC iherutse kubera mu Rwanda, Umunyamabanga Mukuru w’uwo Muryango Veronica Nduva yagaragarijwe ko abacuruza amata bo mu Rwanda bagorwa no kugera ku isoko rya Tanzania kubera imisoro myinshi.

Abdoul Ndarubogoye uhagarariye Ishyirahamwe ry’Abafite amakamyo Manini, yagaragaje ko amata yo mu Rwanda agiye gucuruzwa muri Tanzania acibwa imisoro myinshi kurusha agaciro kayo, akagera ku isoko ahenze cyane.

Bagaragaje kandi ko hari ibigo byinshi basabwa gutangaho umusoro mbere yo kwemererwa kuyacuruza, ku buryo bisa nk’ibiruhije. Ibyo harimo Ikigo gishinzwe Ubuziranenge muri Tanzania, Igishinzwe Imari n’Ibiribwa ndetse n’Ikigo gishinzwe ibijyanye n’amata.

Kugira ngo winjize ikilo cy’amata muri Tanzania, ucibwa umusoro w’amadolari 0.73, ubwiyongere bwa 1233% ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2018.
Kigahe yatangaje ko niba abacuruzi bo mu Rwanda batishimiye imisoro bacibwa, bakwiriye kubigeza ku nama y’abaminisitiri babishinzwe muri EAC ikabifataho umwanzuro.

Ibihugu birimo Kenya na Uganda nabyo byashinjwa ivangura mu kwemeza ibicuruzwa bigomba kwinjira mu bihugu byabyo.

Tanzania ishinjwa gushyiraho imisoro myinshi ku bacuruzi b'amata aturutse mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .