00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SPENN yatangije uburyo bwo guhererekanya amafaranga n’amabanki na Mobile Money

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 3 May 2023 saa 09:41
Yasuwe :

I&M Bank (Rwanda) Plc ifatanyije na SPENN, ikigo gitanga serivisi z’imari zo kubika, kohereza, kwakira amafaranga no kubona inguzanyo y’igihe gito, yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga kuri konti ziri mu yandi mabanki no kuri Mobile Money.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023 nibwo ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc na SPENN bwamuritse ku mugaragaro iyi serivisi ku cyicaro gikuru cya SPENN giherereye mu nyubako ya Norrsken mu Mujyi wa Kigali.

Kuva SPENN yatangira yagiye ifasha abakiliya bayo kohereza amafaranga no kuyakira mu buryo bworoshye kandi byihuse ku giciro gito, ku muntu wese ufite application ya SPENN cyangwa konti ya I&M Bank (Rwanda) Plc.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Robin Bairstow yavuze ko iyi serivisi nshya izagabanya ingendo ku bafite application ya SPENN n’inzira ndende bacagamo mu gihe bagiye kubitsa cyangwa kubikuza ku yandi mabanki.

Ati “Hano muri Kigali ibijyanye na serivisi zo kubitsa no kubikuza bimeze neza nta kibazo hari amahitamo menshi ariko mu gihe ugisohoka mu nkengero zaho, ibintu bisa nk’ibihinduka cyane.”

“Ibyo dushaka gukora ni ugufasha muri ibyo bice by’igihugu cyane cyane hamwe higanjemo ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, dufasha abacuruzi n’abaguzi kubasha kwishyura mu buryo bwihuse kandi buboroheye.”

Kohereza amafaranga ku zindi Banki ukoresheje Application ya SPENN bakata amafaranga igihumbi bitewe n’ayo ugiye kohereza kugeza ku bihumbi 150 Frw naho kohereza ukoresheje Mobile Money (MTN na Airtel) bakata 200 Frw bitewe n’ayo ugiye kohereza kugeza ku 149.999 FRw.

Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Karake Julius, yavuze ko ubu buryo bugamije gufasha abantu kugendana n’Isi y’ikoranabuhanga ryihuta mu gutanga serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga ariko na none badahenzwe kandi ako kanya.

Yagize ati “Ubu ni uburyo bushya twazanye bwa mbere mu gihugu bukorwa ako kanya, kuvana amafaranga ahantu hamwe uyajyanye ahandi bigakorwa mu gihe cy’amasegonda.”

“Nk’umukiliya wa SPENN ushobora kuvana amafaranga yawe kuri konti yawe ukayajyana kuri Mobile Money mu gihe kitarenze amasegonda atanu kandi ku kiguzi gitoya cyane gishoboka.”

Uretse kuba SPENN ifasha mu kubitsa, kohereza no kwakira amafaranga ifasha umukiliya wayo kubona inguzanyo y’ako kanya kugeza ku bihumbi 500 Frw itagira inyungu mu gihe yishyuwe mu minsi 14 ya mbere.

Wakwizigama kuri SPENN ukunguka buri munsi kandi amafaranga yawe wayakenera ukayakuraho uko ubishaka. Ubasha kandi kwishyura ibintu bitandukanye nk’umuriro, amazi, Startimes, Canal + n’ibindi.

SPENN kandi ifite n’uburyo bukoreshwa n’ibigo cyangwa amasosiyete atandukanye igihe bashaka kwishyura abantu benshi icyarimwe buzwi nka ‘Bulk Payment’.

Kugira ngo umuntu abashe gukoresha SPENN asabwa gusa kumanura [download] Application yayo kuri Play Store cyangwa App Store, ku bafite telefone zigezweho, bakiyandisha bakoresheje indangamuntu na nimero ya telefone gusa.

Abafite telefone zisanzwe bo bashobora gukoresha serivisi za SPENN bakanze *580# mu gihe baba bariyandikishije bakoresheje Application cyangwa banyuze ku mu-agent wa SPENN.

SPENN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018 ndetse ikaba ikorera no mu bindi bihugu birimo Tanzania, Zambia, Nigeria n’ahandi.

SPENN na I&M bank n'ibigo byatangiye gukorana kuva mu 2018
SPENN na I&M Bank byagaragaje inyungu zo gukoresha ubu buryo ku bakiliya bayo
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Robin Bairstow yavuze ko iyi serivise izafasha cyane cyane abari mu ntara mu bucuruzi bw'ibikomoka ku buhinzi
Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Karake Julius yavuze ko iyi porogaramu ikomeje gushira imbere inyungu z'abakiliya muri serivise zihuta kandi kugiciro gito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .