Igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative(RCA) mu ihuriro ry’amakoperative 14 y’abamotari bakorera mu karere ka Rubavu (UCOTMR) ryashyizwe ahagaragara ryerekana ko bamwe mu bakozi b’iri huriro banyereje amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni n’ibihumbi 200.
Irigenzura ryatangiye ku wa 24Mata kugeza kuwa 15 Gicuransi 2014, rikaba ryarashyizwe ahagaragara ku wa Mbere tariki 01 Nzeri 2014.
Kagabo Ronge, umukozi wa RCA ushinzwe igenzura asobanurira yabwiye abanyamuryango ko asaga ibihumbi 600 yaburiye ku mucungamutungo w’ iri huriro bikaba bivugwa ko yagaragaje amwe mu mafarnga yagiye yakira ariko ntayageze kuri konti y’ihuriro.
Hagaragajwe kandi amafarnga uyu mucungamutungo yagiye akura kuri konti atabashije gusobanura icyo yagiye ayakoresha.
Kagabo yagize ati " Twakoze ubugenzuzi hagendewe ku miterere, imikorere n’imicungire y’umutungo; twasanze muri iri huriro harimo ibibazo byinshi. Twasanze asaga 1200 000 yaranyerejwe n’abakozi hamwe n’abanyamuryango".
Bamwe mu banyamuryango bavuga ko aya mafaranga yagaragajwe ari make ugereranije n’ayabuze. Gusa bishimira ko bigiye gutuma hafatwa ingamba zikaze zo guteza imbere ihuriro ryabo.
Murekatete Adrienne, umucungamutungo wiri huriro asobanura ko igihombo yagitewe na bamwe mu bo bakorana ndetse n’ ubumenyi buke afite kuko atajya abona abamwongerera ubumenyi buhagije.
Yagize ati "Mu gihe kigera ku myaka ine maze muri iri huriro nta mahugurwa nigeze mbona ku bijyanye n’imicungire y’umutungo. Ahanini njyewe nahombejwe no kutamenya kuzuza neza ibitabo nkuko bikwiriye".
Uyu mucungamutungo asaba ko bamwe mu bamutuye mu gihombo bamufasha kwishyura ndetse ko yahabwa amahirwe yokwishyura akora gahoro gahoro.
Umuyobozi wiri huriro, Gafora Semibagwe, yizeza ko bagiye kwihutira gushakira amahugurwa byihuse abakozi b’iri huriro n’amakoperative arigize kugira ngo babashe gukora neza akazi kabo.
Yagize ati " Turateganya inama ya komite nyobozi kugira ngo hasuzumwe icyifuzo cya Murekatete Adrienne cy’uko yahabwa amahirwe yo kwishyura gahoro gahoro akora".
Yavuze kandi ko bamwe mu bagize uruhare mu ibura ry’aya mafaranga batangiye kuyagarura mu ihuriro.



















TANGA IGITEKEREZO