Inkingi mwikorezi ituma ibi bikorwa biramba bikanatanga umusaruro ni ihererekanya ry’amafaranga hagati y’abaturage b’impande zombi, ingingo umuntu atavuga yirengagije abayavunja bakunze kugaragara mu nyubako zabugenewe za Forex Bureau ndetse hakaba n’abacaracara hafi ku muhanda.
Abagore batari bake bo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba batangaza ko batunzwe no kuvunja amafaranga ku bahisi n’abagenzi baba bashaka kwambuka bava mu gihugu bajya mu kindi.
Mukandayisenga, umwe mu bagore ukora ubucuruzi bw’amafaranga (ibyo bita “Ubucoracora”), waganiriye na IGIHE yatangaje ko uyu mwuga umutunze ndetse yatangiye kuwubyaza umusaruro.
Yagize ati “Kuva natangira gukora aka kazi, hari ibyo nigejejeho ndetse naniguriye ikibanza mu mafaranga nakuye muri ubu bucuruzi.”
Nubwo agaragaza ko hari intambwe yateye ariko avuga ko akibangamirwa n’imikorere ituma we na bagenzi be bahora bahanganye n’inzego z’umutekano.
Mukandayisenga atangaza ko rimwe na rimwe abafashwe bakora ubu bucuruzi nabo biyemerera ko butemewe bajya gufungirwa ahitwa i Nyabushongo.
Undi mugore yagize ati “Ingorane duhura na zo ni uko baza kudufata bakatujyana nk’imbobo dusize abagabo n’abana bacu tuba twaje kubashakishiriza. Twarananditse dusaba ko twashinga koperative ariko ntabwo twasubijwe.”
Akarere ka Rubavu kizeza aba bagore gukorana bagaca imikorere ubuyobozi bwita iy’akajagari
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Murenzi Janvier, avuga ko badashora kwemerera aba bagore gukorera mu kajagari kuko kuvunja amafaranga bigira amategeko abigenga.
Yagize ati “Ubucuruzi cyangwa se kuvunja amafaranga bigira amategeko abigenga kandi ntibigomba gukorwa mu kajagari. Ni yo mpamvu dufatanyije n’urugaga rw’abikorera n’inzego z’umutekano na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) tudasiba gukora ibiganiro n’abavunjayi tubereka amabwiriza, tubasobanurira akamaro k’umwuga bafite tunabashishikariza gukora mu buryo bwemewe.”
Yakomeje agira ati “Ibyo rero bimaze gufata intera kuko ako kajagari twarakanze tubashishikariza gukora mu buryo bwemewe ndetse tubereka amahirwe arimo, rero biratanga icyizere; gusa ntihabura abanyura ku ruhande ariko icyo tubabwira ntidushobora kwihanganira imikorere nk’iyo.”
Murenzi avuga ko nk’ubuyobozi biteguye gufasha aba bagore kugira ngo bajye muri koperative cyane ko ari byo bifuzaga.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ku bijyanye n’ubu bucuruzi BNR ifata nka magendu, iherutse gutangaza ko ari ikibazo gikomeye cyane ku bukungu bw’igihugu, bishobora kwica isoko ry’abakora neza.
Banki Nkuru y’Igihugu kandi iherutse gusohora itangazo rigaragaza ko umuntu ushaka gukora ibijyanye na Forex Bureau, agomba kuba afite imari shingiro ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miliyoni 20.



















TANGA IGITEKEREZO