Iri sosko ryatangiye kubakwa mu Ukuboza 2015, biteganyijwe ko ryagombaga kuba ryuzuye mu 2018 ariko ntibikigezweho.
Abacuruzi 525 b’i Muhanga bishyize hamwe mu kubaka iryo soko rya kijyambere.
Kimonyo Juvenal wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora PSF mu Karere ka Muhanga yavuze ko bagiye gukomeza kwigisha abikorera mu gukorera hamwe, kugira ngo babashe kugera ku ntego yo gukora imishinga minini.
Yagize ati “Hari igihe umuntu yarebaga ibye wenyine ndetse byanaviriyemo bamwe kugorana n’amabanki ntibishyure neza bikabaviramo za cyamunara ariko ubu twagiye gukorera hamwe duhuza imbaraga, turi kwiyubakira isoko rigezweho ndetse turifuza no kuba twarushaho kwegera abari kure y’umujyi tukabasobanurira imishinga migari dufite, iterambere rikagera hose.”
PSF yasobanuye ko ku byerekeye isoko rya Muhanga, aho rigeze bagiye kwegere banki kugira ngo bagurizwe amafaranga yo kurirangiza. Byitezwe ko rizaba ryuzuye muri Kamena 2019.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent, yavuze ko abikorera bitezweho gukomeza gufatanya n’akarere kurushaho kwesa imihigo binyuze mu mishanga bahuriyeho.
Yavuze ko hari icyizere ko ubwo bufatanye buzatuma Umujyi wa Muhanga urushaho kuba mwiza.



















TANGA IGITEKEREZO