00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubuhinzi n’ubworozi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 22 February 2026 saa 10:33
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatanu u Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rizwi nka ‘Salon International de l’Agriculture: SIA’ ribera buri mwaka i Paris mu Bufaransa, aho biteganyijwe ko rizitabirwa n’abarenga ibihumbi 600 mu minsi icyenda rizamara.

Iri murikagurisha ribera ahazwi nka Paris Expo–Porte de Versailles’ riba mu mpera za Gashyantare kugeza mu ntangiriro za Werurwe buri mwaka.

Rigaragaza ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’ibicuruzwa bibukomokaho, ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi, guteza imbere ubufatanye, ihangwa ry’ibishya n’ibindi.

Ni imurikagurisha ryatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026, ritangizwa ku mugaragaro nk’uko bigenda buri mwaka na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

U Rwanda ruhererye kuri ‘stand’ ya karindwi, aho rwatangiye kugaragaraza uburyo rukomeje guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga.

U Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.

Iri murikagurisha ni urubuga rwiza ku bacuruzi n’abahinzi, ba rwiyemezamirimo n’abashoramari ku bijyanye no gusangira inararibonye, byose bigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Muri iri murikagurisha u Rwanda ruhagarariwe n’ibigo 15. Mubyo bamurika harimo ikawa, icyayi, ubuki n’ibindi.

Ni uburyo bwo kugaragaza umuhati n’imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubwororozi, no gufasha Abanyarwanda kugera ku masoko mpuzamahanga.

SIA izamara iminsi icyenda aho izitabirwa n’abantu barenze 1000 bayisura.

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikomeje gutezwa imbere, aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Ukuboza 2025 yatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu 2025 byari bimaze kwinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 893,1$.

Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST2), u Rwanda rufite intego ko amadovize yinjinzwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga azagera kuri miliyari 1,5$ ku mwaka bitarenze mu 2029.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages