00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’urugendo mu Rwanda, Abayobozi ba "IMS" bishimiye gukorana n’Abanyarwanda

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 3 December 2014 saa 09:08
Yasuwe :

IGIHE mu Bubiligi twagiye mu majyaruguru y’igihugu cy’u Bubiligi mu mujyi wa Anvers aho twasuye icyicaro gikuru cy’ishyirahamwe "IMS" (International Maritime Shipping) rikorana n’Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa bitandukane mu makontineri akenshi usangamo amamodoka, amamashini ahinga cyangwa akora ibintu byinshi bitandukanye mu nganda, biturutse ku cyambu cya Anvers.
Mu kiganiro twagiranye n’ushinzwe serivise y’ubucuruzi, Rajae Touil, yagize ati: "Birashimishije cyane gukorana (…)

IGIHE mu Bubiligi twagiye mu majyaruguru y’igihugu cy’u Bubiligi mu mujyi wa Anvers aho twasuye icyicaro gikuru cy’ishyirahamwe "IMS" (International Maritime Shipping) rikorana n’Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa bitandukane mu makontineri akenshi usangamo amamodoka, amamashini ahinga cyangwa akora ibintu byinshi bitandukanye mu nganda, biturutse ku cyambu cya Anvers.

Mu kiganiro twagiranye n’ushinzwe serivise y’ubucuruzi, Rajae Touil, yagize ati: "Birashimishije cyane gukorana n’Abanyarwanda kuko mu minsi ishize nkuko bisanzwe muri gahunda zacu dusura ibihugu byose dukorana nabyo ngo turebe uko ibyo tuboherereza byakirwa n’izindi gahunda zijyana nabyo zikorwa iyo bigeze aho bijya(destination), ibi bikaba bidufasha cyane kumenya uburyo twafatanya gukemura ibibazo biramutse bibayeho kuko icyo gihe uba uzi abo mukorana nabo, n’uburyo bakora ... u Rwanda rero duheruka kurusura twaranezerewe cyane tugeze mu kigo cya ’MAGERWA’ bakadutambagiza bakatwereka uburyo ibyo twohereza byakirwa n’izindi gahunda zose zijyana nabyo.

Ntabwo byadutangaje cyane kuko u Rwanda twasanze ari igihugu gikorera kuri gahunda, ku murongo, gifite administation isobanutse kandi byigaragaza, twatangajwe n’ isuku iharangwa, twahasanze abantu bazi kwakira abafatanyabikorwa babo, ibi rero byaduhaye icyizere nyacyo cyo gukomeza kohereza ibicuruzwa abantu baba baducishijeho kubera icyizere batugirira."

Rajae Touil yakomeje agira ati: "IMS" ni ishyirahamwe ryashinzwe mu mwaka w’1992 riyoborwa na Anne Van Kerkhoven, rikaba rizwi cyane mu gutwara ibyuma bijyenda, harimo amamodoka, amamashini ahinga cyangwa akoreshwa mu nganda mu buryo butandukanye ndetse na za kontineri ziba zirimo ibintu bitandukanye.
Ibanga ryacu rikaba ko udusanze wese dukora uko dushoboye ntadufate nk’abafatanyabikorwa gusa, ahubwo yiyumvamo ko afite nawe umwanya mu muryango wa "IMS" bityo twese tugirirana icyizere akazi kakagenda neza.

"IMS" International Maritime Shipping SA, umutungo wayo kuri 80% uturuka mubyo ikorera ku mugabane wa Afurika, nkuko Rajae Touil ushinzwe serivise y’ubucuruzi abitangaza iyi sosiyete ikaba ifite ubunararibonye, yohereza ibintu mu buryo bwihuse kandi bwizewe kugiciro cyiza. ’IMS’ mu Burayi umunyarwanda washaka gukorana nayo mu kohereza ibintu mu gihugu cye cyangwa n’ahandi muri Afurika ifite abayihagarariye Anvers, Bruxelles, Barcelona na Paris."

Mu kiganiro twagiranye n’umunyarwanda twahasanze ukorana na IMS, akaba afite Sosiyete yitwa "Manu-Car" ikorera mu Rwanda mu bwikorezi bw’amamodoka, yadutangarije ko amaze igihe akorana niyi sosiyete, aho yagize ati: "Ikintu cya mbere ni uko bamaze kumenyera Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange mu bijyanye na serivise babaha, kandi koko iyo ubahaye ibintu byawe bigenda neza kandi bikagera iyo bijya kubera imikoranire myiza yabo n’izindi serivise zishinzwe kwakira imizigo yoherejwe mu bihugu bakorana nabyo nk’u Rwanda, akomeza avuga ko bafite ikipe zizobereye mu gukurikirana ibyoherezwa kuva ku cyambu cya Envers kugera "MAGERWA" ku byoherezwa mu Rwanda.

Ibindi bisobanuro wabisanga kuri web-site ya "IMS" :
www.ims-shipping.com

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages