00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MyMTN App, uburyo bushya bugiye gushyira igorora abakoresha smartphones

Yanditswe na Habimana James
Kuya 13 November 2018 saa 09:31
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangije uburyo bushya buzwi nka MyMTN App, buzafasha abakiliya bayo batunze smartphones gukoresha serivisi zayo biboroheye.

Abafatabuguzi ba MTN boroherejwe gukora ibyo basanzwe bakora ariko bakoresheje uburyo bugezweho.

Ubusanzwe nko kugura ikarita yo guhamagara cyangwa se kujya kuri internet, byasabaga umuntu gukoresha kode, byatumaga hari abahorana umutwaro wo kuzibika no guhora bazibuka.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri MTN, Ruhinguka Désiré, yavuze ko bizera ko bizeye ko uburyo bushya buzanyura abakiliya.

Yagize ati “Umuntu uzaba afite iyi application bizajya bimushoboza kugura ama-unite yo kujya kuri internet (data bundle) cyangwa gukoresha uburyo bwa mobile money udaciye muri za nzira za kode zabangamiraga benshi.”

Ibi bisobanuye ko ufite MyMTN App muri telefoni ye, azajya ayikoresha nko kugura ama-unite ya telefone bidasabye gukanda kode zisanzwe zikoreshwa, kugura megabyte za internet, gukoresha mobile money n’izindi serivisi zose za MTN zizaba ziri muri iyi application.

Ruhinguka ati “Turizera ko ubu buryo bushyashya dushyize hanze buzaba ingirakamaro ku bakiliya bacu cyane cyane ko ariyo ntego yacu mu bikorwa byose dukora, kugira ngo serivisi dutanga zibe zoroheje kandi zijyanye n’ibyo abakiliya bacu bifuza.”

“Nk’ubu umuntu ushaka kugura amazi, amashanyarazi, kwishyura ikarita ya televiziyo n’izindi serivisi, uzajya ubishyira muri iyi application, ya tariki washyizemo nigera ya serivisi ushaka ihite yikora.”

Iyi application nshya ya MTN ifite umwihariko kuko nta kiguzi uyikoresha azatanga.

Umuyobozi ushinzwe Serivisi za Mobile Money muri MTN, Rutagengwa Arthur, na we avuga ko iyi application yakemuye ikibazo cy’abagorwaga no kwandika amakode kugira ngo bagire serivisi bakora.

Kugira ngo ugire iyi application ya MyMTN App, bisaba ko ufite smartphones yinjira muri play store, akayishyiramo.

MTN Rwanda yatangije MyMTN App, uburyo bushya buzashyira igorora abakoresha smartphones

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages