Ni imibare ikubiye muri raporo iki kigo cyashyize hanze, igaragaza uko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari buhagaze mu Rwanda muri Mata 2025.
Iyi raporo igaragaza ko muri rusange ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Mata 2025 byagabanyutseho 28,01% ugereranyije na Mata 2024. Byinjije miliyoni 148,51$.
Kugabanyuka kw’ibi bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga kwagizwemo uruhare runini no kuganyuka kw’ibicuruzwa bikomoka imbere mu gihugu byoherezwa mu mahanga, kuko byagabanyutseho 33,04%, ugereranyije na Mata 2024. Byinjije miliyoni 105,42$.
Ibicuruzwa bikomoka imbere mu gihugu u Rwanda rwohereza mu mahanga byiganjemo ibiribwa n’amatungo mazima, amabuye y’agaciro, imboga n’imbuto.
Muri Mata 2025 ibicuruzwa u Rwanda rwagurishije mu mahanga ariko narwo rubikuye mu bindi bihugu byagabanyutseho 5,74% ugereranyije na Werurwe 2025. Iyo ubigereranyije n’ibyari byagurishijwe muri Mata 2024, usanga ho byaragabanyutseho 11,8%. Byinjije miliyoni 43,10$.
Agaciro k’ibyo rwohereza muri RDC gakomeje kwiyongera
Nubwo hashize igihe hari umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi, Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko ntacyo byahungabanyije ku bucuruzi ibihugu byombi bikorana.
Iyi mibare igaraza ko muri Mata 2025, RDC yaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu bifite agaciro kari hejuru.
Muri uko kwezi u Rwanda rwinjije miliyoni 21,23$ zakomotse mu bicuruzwa rukora rwohereje muri RDC. Muri Werurwe 2025 rwari rwoherejeyo ibifite agaciro ka miliyoni 20,90$. Ni mu gihe muri Mata 2024 bwo rwari rwoherejeyo ibifite agaciro ka miliyoni 14,91$.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nicyo gihugu cyaje ku mwanya wa mbere mu byo u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa rukora bifite agaciro kari hejuru. Muri Mata 2025 rwoherejeyo ibifite agaciro ka miliyoni 32,75$.
U Bushinwa buza ku mwanya wa gatatu, aho muri uko kwezi u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 10,37$. Muri Luxembourg rwoherejeyo ibifite agaciro ka miliyoni 4,35$, muri Pakistan rwoherezayo ibifite agaciro ka miliyoni 3,24$.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho rwoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 3,24$, mu gihe mu Bwongereza rwoherejeyo ibya miliyoni 2,79$, naho muri Uganda rwoherezayo ibifite agaciro ka miliyoni 2,47$.
Mu bijyanye n’ibihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa bifite agaciro kanini ariko narwo rwabiguze mu mahanga, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ho iza ku mwanya wa mbere.
Muri Mata 2025, u Rwanda rwohereje muri RDC ubu bwoko bw’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 41,29$. Bisa n’ibyagabanyutse kuko muri Werurwe 2025 rwari rwoherejeyo ibifite agaciro ka miliyoni 42,57$, mu gihe muri Mata 2024, rwoherejeyo ibya miliyoni 47,20$.
Muri rusange u Rwanda rwohereje muri RDC ibicuruzwa bifite agaciro ka 62,52$.
Ibindi bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi narwo rwabanje gukura ahandi harimo Ethiopie, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Uganda, Misiri, Turikiya, u Burundi, Sudani y’Epfo, Sudani na Canada.
Rwatanze miliyoni 380,64$ ku bicuruzwa rwakuye mu mahanga
Uretse ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga, iyi mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko narwo hari ibicuruzwa rwakuye hanze muri Mata 2025.
Muri rusange ibicuruzwa u Rwanda rwakuye mu mahanga muri uko kwezi byagabanyutseho 9,41% , ugereranyije na Werurwe 2025, ndetse bigabanyukaho 18,22% ugereranyije na Mata 2024.
Ibicuruzwa biza ku isonga mu byo u Rwanda rwakuye mu mahanga birimo ibyo kurya, ibinyobwa n’itabi, ibikomoka kuri peteroli, ibinyabutabire n’imashini zikoreshwa mu nganda. Byose rwabitanzeho miliyoni 380,64$.
Mu bihugu biza ku isonga mu byo u Rwanda rwaguzemo ibicuruzwa bifite agaciro kari hejuru harimo u Bushinwa, aho rwaguzeyo ibya miliyoni miliyoni 79,35$, u Buhinde rwaguzemo ibya miliyoni 43,45$, Tanzania rwakuyemo ibya miliyoni 42,72$.
Hari kandi Kenya rwaguzemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 24,56$, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu rwaguzemo ibya miliyoni 21,95$, ndetse na Uganda rwakuyemo ibya 19,53$.
Muri rusange imibare igaragaza ko muri Mata 2025 ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rukurayo kari miliyoni 232,13$. Iki kinyuranyo cyazamutseho 13,13% ugereranyije na Werurwe 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!