00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda umusaruro w’ibirayi wazamutseho 10%, uw’ibishyimbo, ibigori n’ibijumba uragabanyuka

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 October 2025 saa 07:41
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko mu gihembwe cya B (kuva muri Werurwe-Kamena 2025) umusaruro w’ibirayi wabonetse mu Rwanda wazamutseho 10%, ugereranyije n’uwari wabonetse mu gihe nk’icyo mu 2024.

Ni imibare ikubiye muri Raporo y’ubushakashatsi ku buhinzi mu Rwanda, igihembwe cya 2025 B.

Igaragaza ko muri rusange ubuso bw’igihugu bugizwe n’ubutaka ari hegitari miliyoni 2.376. Ubuso bugera kuri hegitari miliyoni 1.423 muri ubu bukoreshwa mu bijyanye n’ubuhinzi.

Mu gihembwe cy’ihinga B cya 2025, ubutaka bwahinzweho ibihingwa byerera igihe gito bungana na hegitari miliyoni 1,022, ubwahinzweho ibihingwa byerera igihe kinini ni hegitari miliyoni 0,524, ni mu gihe ubwashyizweho inzuri ari hegitari miliyoni 0,1.

Kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena 2025, ubuso bwahinzweho ibigori ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2024, bwazamutseho 0,1% bugera kuri hegitari 93.005. abahinzi bato bejeje toni 1,2 z’ibigori kuri hegitari, mu gihe abahinzi banini bejeje toni 4,2 kuri hegitari.

Muri rusange mu gihembwe B cya 2025 mu Rwanda habonetse umusaruro w’ibigori ungana na toni 117.711. wagabanyutseho 1,2% ugereranyije n’uwari wabonetse mu gihe nk’icyo mu 2024. Byeze cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Bugesera.

Umusaruro w’ibishyimbo wabonetse wo ungana na toni 240.721. wagabanyutseho 0,6% ugereranyije n’igihembwe B cya 2024. Ibishyimbo bye cyane muri Kirehe, Ngoma, Gicumbi na Gatsibo.

Ibishyimbo byari byahinzwe ku buso bwa hegitari 335.052 zingana n’izamuka rya 1,8% ugereranyije n’igihembwe cya B mu 2024.

Umusaruro w’umuceri wabonetse kuri hegitari ni toni 2 ku bahinzi bato na toni 4,1 ku bahinzi banini. Muri rusange mu Rwanda heze toni 72.976 z’umuceri. Ni umusaruro wazamutseho 0,2 ugereranyije n’igihembwe B cya 2024.

Umuceri weze cyane muri Gisagara, Nyagatare, Bugesera, Rusizi na Gatsibo.

Mu gihembwe B cya 2025 ubuso bwose bwahinzweho ibirayi bwazamutseho 9,8%, bugera kuri hegitari 45.940. Muri rusange habonetse umusaruro ungana na toni 314.093, bivuze ko wazamutseho 10% ugereranyije n’uwari wabonetse mu gihe nk’icyo mu 2024. Byeze cyane muri Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera.

Mu gihembwe B cya 2025 ubuso bwose bwahinzweho ibirayi bwazamutseho 9,8%, bugera kuri hegitari 45.940

Umusaruro w’ibijumba waragabanyutse

Mu biribwa bifite umusaruro wagabanyutse harimo ibijumba. Muri icyo gihembwe wagabanyutseho 2,1% ugera kuri toni 652.515. Ubuso byahinzweho bwo bwagabanyutseho 7,8%, bugera kuri hegitari 89.679.

Ibijumba byeze cyane muri Nyamagabe, Gakenke, Nyaruguru, na Ngororero.

Ku bijyanye n’imyumbatsi ho umusaruro wazamutseho 8,8%, ugera kuri toni 852.541. Uyu musaruro wavuye kuri hegitari 196.881 zahinzwe.

Umusaruro mwinshi w’imyumbati wabonetse muri Rusizi, Ruhango, Gisagara, Nyamasheke na Kayonza.

Umusaruro w’urutoki wo wageze kuri hegitari 1.166.247, bivuze ko wazamutseho 2,1% ugereranyije n’uwabonetse mu gihembwe B cya 2024. Ubuso rwahinzweho bwagabanyutseho 7,9%, bugera kuri hegitari 238.119.

Umusaruro mwinshi w’urutoki wabonetse mu turere twa Gatsibo, Ngoma,Kirehe na Nyagatare.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigargaza ko mu gihembwe B abahinzi 18% ari bo bakoresheje imbuto z’indobanure. Abagera kuri 80,8% bakoresheje ifumbire y’imborera, 55,5% bakoresha ifumbire mva ruganda.

Mu biribwa bifite umusaruro wagabanyutse harimo ibijumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages