00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yatanze miliyoni 700 Frw mu myaka 7 ifasha imishinga y’Abanyarwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 March 2017 saa 10:23
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko ibinyujije mu mushinga wayo “MTN Foundation” imaze gutanga amafaranga miliyoni 700 itera inkunga imishinga itandukanye mu burezi, ubuzima, ibidukikije n’ubucuruzi kuva mu 2010.

Iyi sosiyete yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, ivuga ku mikorere yayo mu bihe byashize n’ibyo iteganya, inagaruka ku bikorwa ikora mu gufasha.

Alain Numa ushinzwe ishami ryo kwamamaza muri MTN Rwanda atanga ingero yagize ati “Mujya mwumva aho MTN yatanze mudasobwa mu mashuri, ibigega bifata amazi mu baturage n’ibindi byinshi bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko byibuze buri mwaka kuva 2010, MTN yagiye itanga miliyoni 100 buri mwaka.

Umuyobozi wa MTN mu Rwanda, Bart Hofker, yagarutse ku nkingi eshanu MTN ishingiyeho zigamije gukomeza kubaka icyizere mu bakiriya bayo ubu n’ejo hazaza harimo gusigasira ibyagezweho, gukomeza guharanira kuba umurongo wa mbere w’itumanaho mu Rwanda, kwitegura ahazaza, guharanira gukomeza gukundwa no gutanga serivisi nziza.

Bart yashimye uko u Rwanda rugenda rwihuta mu iterambere nyuma y’amateka ya Jenoside rwanyuzemo.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu kimaze kugera ku ntambwe ishimishije mu iteramnbere, kireba imbere kandi gifite icyerekezo cyifuza kugeraho no kugera ku mujyi w’icyerekezo, itumanaho rya telefone rizagiramo uruhare.”

Yakomeje avuga ko MTN izakomeza guharanira guha akazi Abanyarwanda ndetse ko buri mugore agera ku ikoranabuhanga.

MTN yijeje ko izakomeza kwihutisha ibikorwa by’itumanaho igeza ku bakiriya birimo guhamagara, guhanahana amafaranga hifashishijwe telefone (Mobile Money) , kuguza amafaranga bakoresha mu bucuruzi n’indi mishinga ndetse n’uburyo bwo gukoresha internet yihuta.

Umuyobozi wa MTN mu Rwanda, Bart Hofker aganiriza abanyamakuru
Alain Numa ushinzwe ishami ryo kwamamaza ibikorwa bya MTN Rwanda
Bamwe mu bakozi ba MTN Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages