MTN Rwanda yavuguruye uburyo bwo kubikuza kuri Mobile Money

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 23 Nzeri 2020 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kwirinda no kurwanya ubujura n’ubutekamutwe, Ikigo gitanga serivisi z’Itumanaho, MTN Rwanda cyavuguruye imikorere ya serivisi yo guhererekanya amafaranga izwi nka Mobile Money.

Ibi MTN Rwanda yabikoze ahanini igamije gukaza umutekano w’amafaranga y’abafatabuguzi bayo.

Bitandukanye na mbere MTN Rwanda ivuga ko kuri ubu umukiliya uzajya ujya kubikuza azajya akanda *182*7*2# ubundi yemeze. Ibi, umufatabuguzi azajya abikora mbere y’uko abona ubutumwa bwo kubikuza buturuka kuri ‘ajenti’ ugiye kumubikurira.

Ni uburyo MTN yashyizeho mu rwego rwo kwagura imiyoboro yayo kugira ngo imikorere ya Mobile Money ikomeze kugira umutekano ndetse no kurengera abafatabuguzi bayo bayikoresha, ibarinda abatekamutwe.

Izindi ngamba MTN yafashe mu rwego rwo kwirinda no gukumira ubutekamutwe bukorerwa kuri Mobile Money, zirimo gushishikariza abafatabuguzi bose bayikoresha kuba maso mu gihe cyose bari mu gikorwa cyo kwemeza kubikuza, kohereza amafaranga, ndetse no kwita ku yandi mabwiriza yose akubiye mu mfashanyigisho za Mobile Money.

MTN yibukije abafatabuguzi bayo ko nta na rimwe izagirana nabo ibiganiro kuri telefoni birebana na konti zabo za Mobile Money, ibasaba ko mu gihe bahamagawe muri ubwo buryo bakwiriye guhita babifata nk’ubutekamutwe.

Uwo bibayeho, asabwa guhita abimenyesha MTN Rwanda, ahamagara ku 100, cyangwa akifashisha imbuga nkoranyambaga zayo yandika @MTNRwanda, cyangwa akagana ishami rya MTN rimwegereye agahabwa ubufasha.

Biteganyijwe ko ubu buryo bushya bwo kubikuza butangira gukoreshwa kuri uyu wa 24 Nzeri 2020.

Serivisi za Mobile Money ni zimwe mu zikoreshwa cyane n’Abanyarwanda haba mu kohereza, kubitsa no kubikuza amafaranga. Imibare yo mu 2018 yerekana kuri ubu buryo hanyuragaho amafaranga abarirwa muri miliyari 98 Frw buri kwezi.

MTN Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998, itanga serivisi zitandukanye zirimo izijyanye no korohereza abakiliya bayo guhamagarana nka MTN Irekure; gufasha abantu kwishyura amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga mu bizwi nka Tap&Pay ndetse no kuzigama no gusaba inguzanyo binyuze muri serivisi ya MoKash.

Kuri ubu, kugura umuriro, kwishyura amazi, kugura ifatabuguzi rya televiziyo, kwishyura parking, gutega moto, kugurira muri telefoni ikarita yo guhamagara, kwishyura imisoro, kubikuza no kohererezanya amafaranga, kwishyura amafaranga y’ishuri n’ibindi byose bikorwa nta kiguzi umukiliya aciwe na MTN Mobile Money. Ushaka kwinjira muri iyi serivisi akanda *182# agakurikiza amabwiriza.

Mu rwego rwo kwirinda abatekamutwe, uburyo bwo kubikuza kuri Mobile Money bwavuguruwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .