Iki gikorwa ngarukamwaka gitegurwa hagamijwe kwita ku bakiliya, i Rusizi cyabereye mu Mujyi wa Kamembe ku mugoroba wo ku wa 14 Nzeri 2022.
Abanya-Rusizi bahawe ibisobanuro byimbitse kuri serivisi zitandukanye za MTN by’umwihariko izigenewe abakiliya b’imena.
Mu byo basobanuriwe harimo uburyo bwa Prestige, serivisi itanga inyongera ku bakiliya bakoresha nibura 5000 Frw buri kwezi.
Babwiwe amavugurura yakozwemo aho usibye kuba ubu buryo bukoreshwa ku Isi hose, uguze ipaki ya Prestige iyo ukwezi kurangiye itarashira ashobora kuyambukana mu kundi, ntihite ishira nk’ibisanzwe ndetse ukoresha izi paki aba yemerewe kohereza amafaranga ku buntu.
Abakiliya b’imena ba MTN Rwanda mu Karere ka Rusizi, bavuze ko bungutse byinshi kandi biteguye gusangiza abandi amakuru bamenye.
Padiri Bapfakurera Benjamin yashimangiye ko bagejejweho bimwe mu byo MTN ikora, ibyo ifite n’amahirwe ayibonekamo mu buryo bwo guhamagara no gukoresha internet.
Yagize ati “Twaje hano dutumiwe na MTN aho twagejejweho imikorere yayo, serivisi zayo n’uburyo abakiliya bahendukirwa mu kuzigeraho. Byari byiza cyane kuko umuntu yabazaga ikibazo akagisubizwa neza ndetse akanasobanurirwa byimbitse. Nishimiye serivisi nziza za MTN.’’
Yakomeje avuga ko gukorana na MTN Rwanda byamufashije koroherwa no kugera kuri serivisi no gutanga inziza.
Ndayambaje Alphonse yashimye amavugurura yakozwe atuma abakiliya ba MTN Rwanda barushaho kuryoherwa na serivisi bagenerwa.
Yagize ati “Bagerageje kudusobanurira uburyo Prestige Card ikora ndetse n’inyungu zirimo aho amafaranga y’ukwezi ashira bakaba bayimurira mu kundi. Ubu duhindutse abafashamyumvire natwe tugiye kubigeza ku bandi na bo bamenye ibyiza bya MTN.’’
Umukozi muri MTN ushinzwe Ibikorwa by’Ubuterankunga, Kayitare David, yavuze ko icyatumye berekeza i Rusizi ari ukwegera abakiliya b’imena, kubaganiriza ku byiza babafitiye no kumva ibibazo byabo ngo barusheho gutanga serivisi nziza.
Yagize ati “Turi hano i Rusizi muri gahunda twatangiye yo kwegera abakiliya b’imena tubasobanurira ibyiza bya MTN ndetse bakanatugeza ibyifuzo byabo kugira ngo tunoze gahunda zacu kandi turusheho kubaha serivisi nziza.’’
Mu rugendo rwabo mu Karere ka Rusizi, abari bahagarariye MTN Rwanda basuye ababyeyi bo ku Kirwa cya Nkombo babagenera ibikoresho by’isuku.
Kayitare yakomeje avuga ko iki ari kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.
Gahunda ya MTN Rwanda yo kwegera abakiliya bayo b’imena yatangiriye mu Karere ka Musanze, ikomereza mu ka Rwamagana, Rubavu na Huye mbere yo kuyisoreza mu ka Rusizi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!