Mu gihe hari abibaza uburyo Pansiyo y’Ubumuga ihabwa abanyamuryango b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), iki kigo kiravuga ko iyi pensiyo ihabwa umunyamuryango wahuye n’ubumuga bwa burundu bw’umubiri butewe n’indwara cyangwa impanuka idafitanye isano n’akazi iyo ubumunga bwemejwe na muganga ngishwanama wa RSSB.
Ibikenewe kugira ngo uhabwe pansiyo y’ubumuga na RSSB
1. Kuba utarageza ku myaka 60 y’amavuko cyangwa se ku myaka iteganywa n’amategeko yihariye ku bakozi bamwe na bamwe,
2. Kuba nibura umaze imyaka itanu uteganyirizwa,
3. Kuba ufite amezi atandatu y’ubwiteganyirize mu gihe cy’amezi 12 ya nyuma abanziriza ubumuga,
Hatitawe ku bimaze kuvugwa haruguru, mu gihe ubumuga buturutse ku mpanuka, uwiteganyirije afite uburenganzira bwo kubona pansiyo y’ubumuga ariko akaba yakoraga akazi kamushyira mu bwiteganyirize mu gihe cy’impanuka.
Agomba kuba kandi yari afite nimero y’ubwiteganyirize mbere y’itariki yagiriyeho impanuka.
Ibi n’ibindi byinshi biri mu byo tuzakomeza kugenda tubasobanurira ku Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).



















TANGA IGITEKEREZO