Sosiyete ikorera hirya no hino muri Afurika Liquid Telecom, kuri ubu igiye gushora akayabo ka miliyoni 34 z’amadolari y’Amerika (miliyari 24 z’amanyarwanda) mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi ikorera mu Rwanda.
Iyi sosiyete kuri ubu iza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiza akayabo k’amafaranga akomoka mu kugurisha serivisi za internet (yinjije miliyoni 1,7 y’amadolari y’Amerika mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2014), uyu mwanya iwuriho ikurikira MTN Rwanda dukurikije imibare itangwa na RURA, mu mwaka ushize yegukanye imitungo ya Rwandatel.
Mu minsi ishize iyi sosiyete yatangaje umugambi wo gushora miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika mu mashami yayo yo hirya no hino muri Afurika, ishami ryayo ryo mu Rwanda ryagenewe miliyoni 34 z’Amadolari mu rwego rwo kurushaho kongerera imbaraga umuyoboro wa internet itanga yifashishije fibre optique, ndetse no kwitegura gutangira gutanga internet hifashishijwe umuyoboro wa 4G.
Ubusanzwe bamwe mu bakiriya ba Liquid Telecom barimo Airtel na Tigo, ndetse kuri ubu ikorera mu bihugu bigera ku icumi. Iyi sosiyete ni yo ya mbere muri Afurika mu kugira umuyoboro muremure wa fibre optique, aho kuri ubu ifite ugera ku birometero 17,000.
Mu mwaka ushize Liquid Telecom yaguze imigabane ya Rwandatel ku kayabo ka miliyoni enye z’amadolari, nyuma yo kuzahara kwa Rwandatel by’igihe kitari gito, ndetse birushaho ubwo LAP Green, sosiyete y’Abanyalibiya yari isanzwe ifite ubwiganze mu migabane muri Rwandatel yahuraga n’ibibazo by’ingutu byari bifitanye isano n’ingorane Libiya yarimo, bityo ikananirwa kuzuza inshingano yari yarihaye.



















TANGA IGITEKEREZO