Iki kigo kivuga ko iri gabanuka ryatewe nuko hari abacuruzi batanga TVA bacuruza badatanga inyemezabwishyu, abandi bagatanga iziriho amafaranga make cyangwa bakazitanga ku bicuruzwa bimwe na bimwe.
Richard Tusabe, Komiseri mukuru wa RRA aherutse kubwira itangazamakuru ko mu myaka ibiri EBM zimaze zitangijwe mu Rwanda, bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye ahanini zabaye imvano y’icyuho kigaragara mu ngano y’imisoro yari yitezwe kuri EBM.
Yagize ati “Twagiye duhura n’imbogamizi zirimo abacuruzi banditse muri TVA bacuruza badatanga inyemezabwishyu za EBM, abatanga iziriho amafaranga make cyangwa bakazitanga ku bicuruzwa bimwe ibindi ntibazitange n’abaguzi batazaka cyangwa bazaka bagacibwa ikiguzi cyazo.”
Bamwe mu bacuruzi baganiriye na IGIHE, bavuga ko bishimira umumaro wa EBM mu bucuruzi bwabo ariko bakanenga bagenzi babo n’abaguzi bafatanya kunyereza imisoro.
Uwitwa Mahoro Obed ucururiza mu mujyi wa Kigali yavuze ko nubwo EBM yaciye akajagari mu bucuruzi, ikaborohereza kumenyekanisha imisoro kandi ikagabanya abayinyereza, yanazamuye ibiciro by’ibicuruzwa.
Yagize ati “EBM yatanze umurongo wo gucururiza mu mucyo, igabanya magendu zo kunyereza imisoro ariko yatumye abacuruzi bazamura ibiciro kuko inyungu babona mu bicuruzwa havamo umusoro wa 18% ujya mu isanduka ya Leta.’’
Yongeyeho ko EBM yatumye abakiriya bamenya aho babariza mu gihe ibicuruzwa baguze basanze bitujuje ubuziranenge bifuzaga.
Uyu mucuruzi na bagenzi bavuga ko kuba abaguzi badasobanukiwe ko EBM ari uburyo bahawe bwo kwiyubakira igihugu, bituma hari abacuruzi bababwira ko nibabagurisha kuri make nta nyemezabwishyu babaha, bakabyemera. Ibi bituma hacuruza abatazitanga kuruta abazitanga.
Yagize ati “Hari abacuruzi banga kuzitanga kugirango ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kitabona ibyo bacuruje kikabibarira umusoro ku nyungu. Iyo urebye abaguzi ntibazi uruhare rwabo ku musoro utangwa n’abacuruzi.’’
Uwitwa Sikubwabo J.de Dieu yabwiye IGIHE ko habaho ubwumvikane hagati y’umuguzi n’umucuruzi bwo kutamwaka inyemezabwishyu nawe akamugabanyiriza igiciro.
Yagize ati “Hari ubwo njya kugura nk’ikintu cy’ibihumbi nka 30, bakambwira ngo nibatampa inyemezabwishyu barakimpera 27, nayisaba bakambwira ngo ni 30 atagabanuka, twe nk’abaguzi duhitamo ibihendutse,’’
EBM ibara umusoro wa 18% ku gicuruzwa.Bamwe mu bacuruzi ntibatanga inyemezabwishyu kugirango biharire inyungu itangwa n’umuguzi kandi bakagombye kuyigabana n’isanduku ya Leta ifatamo 40% nabo bakagumana 60%.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko cyafashe ingamba zo gukangurira abacuruzi gukoresha EBM no gusaba abaguzi kwaka inyemezabwishyu za EBM batazihabwa ntibishyure.
Ibi birasa nibigoranye kuko abaguzi bavuga ko iyo baguriye umucuruzi udatanga inyemezabwishyu bahendukirwa.
RRA ikangurira abaguzi kujya baka inyemezabwishyu kuko iyo batazatse baba bishyuye umusoro ariko ntutangwe mu isanduku ya Leta. Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaguzi kwaka inyemezabwishyu za EBM, iki kigo cyateguye tombola izajya itanga ibihembo birimo n’imodoka ku banyamahirwe.
Iki kigo kigaragaza ko mu myaka ibiri gifite icyuho cya miliyoni 18 za TVA zagombaga guturuka mu ikoreshwa rya EBM.



















TANGA IGITEKEREZO